Abatahuka barasaba Congo gufasha abasigaye kwigobotora FDLR
Abanyarwanda 68 biganjemo abagore n’abana batahutse ku wa 12/2/2015 bavuye mu burasirazuba bwa Congo bavuga ko bari bafashwe bugwate na FDLR.
Bahati Nkundiyabagabo uvuye Hula muri Masisi, akigera mu Rwanda yatangaje ko bafashwe bugwate n’amagambo y’abarwanyi ba FDLR ababwira ko abatashye mu Rwanda bicwa, naho aho bamenyeye ko abatashye nta kibazo ngo abarwanyi ba FDLR batangiye kujya babazitira.

Agira ati:”Yego hari abantu bakiri mu bujiji badatekereza gutaha, ariko hari n’abandi babishaka bakabura inzira kuko barinzwe n’abarwanyi ba FDLR kandi iyo bafashwe batashye baricwa. Njyewe ubwanjye turi Mweso hari abagabo batatu batorotse bashaka gutaha ariko abarwanyi ba FDLR barabatwaye ntituzi ibyabo.”
Bahati avuga ko atashye mu Rwanda asanga umugore n’abana bamaze kugera mu Rwanda kuko gutaha bikorwa mu ibanga.
Ati“Ntawe ujya gutaha ngo abitangaze, ariko n’iyo mugendeye icyarimwe mugafatwa mushobora kubura ubuzima. Nahisemo kohereza umugore n’abana nkomeza kugaragaza ko mpari nkora akazi ko gutwika amakara ariko kubera imirwano imeze nabi muri Walikale na Lubero mpisemo kwitahira.”
Avuga ko Abanyarwanda bakiri mu buhunzi ari benshi, naho abashaka gutaha kugira ngo babikore byasaba ko leta ya Congo ibigiramo uruhare.
Agira ati:”Leta ya Congo ni yo yafasha impunzi kwigobotora FDLR, iramutse irwanyije FDLR yatuma idakomeza gufata bugwate impunzi zigataha.”
Nzayikorera Immaculee uvuye Mpati muri Masisi, avuga ko atashye muri Kanama mu karere ka Rubavu ariko ngo aho yabaga hari impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zishaka gutaha kandi zibangamiwe n’umutekano muke.

Kuva imirwano hagati ya FDLR na Mai Mai Cheka yakubura mu kwezi k’Ugushyingo 2015, benshi mu mpunzi z’Abanyarwanda bari mu bice biberamo intambara bashatse gutaha ariko kubera guhungana n’abarwanyi ba FDLR ntibiborohera kugera mu bigo bya Monusco na HCR ngo bacyurwe mu Rwanda.
Mu mwaka 2015 mu kigo cyakira impunzi by’agateganyo cya Nkamira cyakiriye Abanyarwanda batahuka 3939 naho Abanyarwanda batahutse 2015 bavuye muri Congo muri rusange ni 5081.
Ohereza igitekerezo
|