Abasuzumisha ibinyabiziga bishimira ko ibikorwa baba babyirebera ku ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu bajyana ibinyabiziga ngo bikorerwe ubugenzunzi (Controle technique), baba babikurikiye ku ikoranabuhanga, ndetse nabo barabyishimira kuko ibikorwa byose biba bigaragara neza, niba hari icyangiritse bakaba byirebera bakajya kugikoresha nta ngingimira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko iyo ikinyabiziga kigiye gukorerwa ubugenzunzi, nyiracyo yicara mu cyumba cyabugenewe akerekwa ku nsakazamashusho (écran) uko birimo gukorwa, ndetse akanamenya ikibazo imodoka ye ifite kugira ngo agende ahite ayikoresha itamuteza impanuka.

Ati “Impamvu bikorwa gutya ni ukugira ngo nyiri modoka abone ubwe ikibazo ifite kuko muri iki cyumba akurikiramo igenzurwa ry’imodoka ye, haba harimo umupolisi ushinzwe kumusobanurira ibiri gukorwa n’ibibazo imodoka ifite”.

Nsengiyumva Samuel ni umwe mu bishimiye uburyo imodoka ye ikorerwa igenzura abikurikiye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Ubu buryo ni bwiza kuko bikorwa mu mucyo, imashini ni yo yerekana ibyo imodoka irwaye kandi butuma ntaho nyiri imodoka yahurira n’umupolisi uri mu igenzura ku buryo nta bintu by’ikimenyane byazamo”.

Mukeshimana Illuminée atuye mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Kibagabaga, avuga ko na we yishimiye iri korabuhanga, ngo akurikije uko byakorwaga mbere ntibyari binoze neza kuko yamenyeshwaga ibyo imodoka ye irwaye atigeze abona uko byakozwe.

CP Kabera avuga ko Controle technique yanegerejwe abaturage igashyirwa mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, Iburasirazuba muri Rwamagana ndetse no mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze.

Muri izi serivisi zikorerwa ibinyabiziga, CP Kabera avuga ko hari n’imashini yimukanwa ikora akazi ko kungezura ibinyabiziga, ishobora kuba yava i Kigali ikajya mu turere tundi tugenzurirwamo ibinyabiziga.

Akomeza avuga ko gufungura amashami mu ntara byatumye Polisi yoroherwa no gutanga serivisi nziza ku bafite ibinyabiziga.

Imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2021, imodoka zasuzumwe ari 64,125.

Mu Karere ka Huye hasuzumye imodoka 4734, muri Musanze hasuzumwa imodoka5338, Rwamagana 8291, muri Kigali hagenzurwa imodoka ibihumbi 44382, muri rusange umubare w’imodoka zakirwaga i Kigali ngo wagabanutseho 15,948 mu 2021.

Imashini zikora controle technique
Imashini zikora controle technique

Abafite imodoka bavuga ko kwegerezwa serivisi ya Controle technique mu ntara, byakemuye ikibazo cy’umurongo n’igihe bamaraga bajya gushaka iyi servisi i Kigali.

Muhizi Alexandre atuye mu Karere ka Huye, avuga ko kuzana iyi servisi muri aka karere, byamufashije byinshi birimo no kuzigama amafaranga yaguraga lisansi ngo akore urugendo Huye-Kigali.

Ati “Gukoresha ubugenzuzi bw’ikinyabiziga byaragoranaga cyane kuko byasabaga kubifatira umwanya”.

Ntwari Clauvis we avuga ko n’ubwo begerejwe izi serivisi, usanga hari igihe imodoka ikenera igikoresho runaka kukibona bigasaba kujya muri Kigali.

Ntwari yasabye abacuruzi kujya bageza ibyuma by’imodoka no mutundi turere, kugira ngo bunganire serivisi polisi igeza ku muturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka