Abasuzuguraga abafite ubumuga nabo bafite ubwo bakomora mu mateka - Bamporiki

Hon. Edouard Bamporiki, umuyobozi w’itorero ry’igihugu, asaba abafite ubumuga kubabarira ababasuzuguraga kuko babiterwaga n’ubumuga bakomora mu mateka.

Hon. Edouard Bamporiki, umuyobozi w'itorero ry'igihugu
Hon. Edouard Bamporiki, umuyobozi w’itorero ry’igihugu

Yabigarutseho ku cyumweru tariki 16 Nzeri 2018, ubwo yatangizaga itorero abafite ubumuga bahagarariye abandi mu Rwanda, uhereye ku rwego rw’imirenge, bakaba batorezwa mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

Yagize ati “Twagize abantu (generation) bahuje ubumuga bwo kutagira amateka yabo, bwo kutihagararaho ahubwo bahagazweho n’amahanga, bwo kutagira intekerezo.”

Ubwo bumuga ngo Abanyarwanda ntibabubonaga ngo babe bashaka uko babukira, ahubwo barangariye mu kwibaza ko hari abamugaye bashobora kutagira ibyo bakora cyangwa badashoboye.

Ati “Ndashima Imana ko ubu umutoza w’ikirenga yaduhaye icyerekezo, aho ushobora gusuzugura ufite ubumuga ukaba wabihanirwa. Ubwo ababayeho mbere babasuzuguraga, namwe mubababarire ntabwo bari bo. Bari bafite ubumuga bakomora mu mateka.”

Abafite ubumuga bahuriye mu itorero ryabagenewe
Abafite ubumuga bahuriye mu itorero ryabagenewe

Yaboneyeho no gusaba abari bitabiriye itorero kuzagaragaza ubwenge bwabo mu myanzuro bazarifatiramo. Ati “Imyanzuro izava muri iri torero izongere igaragaze ko tutari twarabonye neza ahari ubwenge.”

Kandi ngo n’uwaba afite ibitekerezo bivugurura itorero ry’igihugu yazabimugezaho, igihe akiriyobora.

Yabwiye abari baje mu itorero kandi ko nk’abatozwa uyu munsi, bazava mu itorero na bo ari abatoza, maze abasaba kuzagira uruhare mu gutuma itorero ryo mu midugudu batuyemo rirushaho kugenda neza.

Abafite ubumuga bitabiriye iryo torero byabashimishije kuko ngo byaberetse ko na bo imbaraga zabo zidasubizwa inyuma, kandi ngo bizeye kuzaganiriramo ibibafitiye akamaro muri rusange.

Gertrude Mukashyaka umwe mu bahagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga ati “Nk’abatabona bashobora gufatwa ku ngufu cyangwa bakabura uko bagaragaza ko bari mu kibazo. Ndizera ko ibibazo nk’ibi bizaganirwaho hano hakava umwanzuro uboneye.”

Iri torero ribaye ku nshuro ya kabiri
Iri torero ribaye ku nshuro ya kabiri

Iryo torero rizasozwa ku wa gatanu tariki 21 Nzeri 2018, ryitabiriwe n’abahagarariye abafite ubumuga 612.

Ni irya kabiri abafite ubumuga bakorewe, nyuma y’irya mbere ryabaye mu 2010, ariko ryahuje bakeya kandi hari n’inzego zihagarariye abafite ubumuga zari zitarajyaho ubu zashyizweho.

N’ubwo byari bimenyerewe ko abagiye mu itorero bakora imyitozo ngororamubiri ndetse n’akarasisi, muri iryo torero, ibyo ntibizaba.

Hazibandwa ku ntekerezo, berekwe umusanzu baha u Rwanda, haba aho batuye ndetse no ku bana babo, mu gutuma bose bakunda igihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi nibyo rwose.

Muhoza yanditse ku itariki ya: 18-09-2018  →  Musubize

Ibyo Honorable avuga nibyo.Abantu bica abandi cyangwa abantu barwana,nabo baba bafite UBUMUGA mu mutwe.Ku byerekeye abantu bafite ubumuga bw’umubiri busanzwe,Imana yavuze ko izabakiza mu isi nshya (Yesaya 35:5,6).Icyo basabwa,ni ugushaka imana cyane kugirango bazabe muli iyo paradizo.Abantu bamugaye barenga 1 billion/milliard dukurikije Report ya World Health Organization (WHO).
Ni 15% y’abantu bose batuye isi.Nanjye urimo kubandikira mfite ubumuga.Kugirango nshake imana,nabanje kwiga bible neza irampindura .
Ubu nanjye njya mu nzira nkabwiriza ubwami bw’imana kandi ku buntu,kubera ko Yesu yasize asabye uwo murimo abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).Kandi yabasabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8),bakabifatanya n’indi mirimo isanzwe nkuko abigishwa ba Yesu babigenzaga (Ibyakozwe 20:33).

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 18-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka