Abasura Rubavu mu minsi mikuru nta rungu - Meya Kambogo

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Ildephonse Kambogo yijeje abantu bagenderera Akarere ka Rubavu gususurutswa n’ibitaramo byagiye bitegurwa mu gusoza umwaka wa 2022, abizeza kuzumva bamerewe neza kuko umutekano uhari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu abitangaje mu gihe abantu benshi mu gihe cyo gusoza umwaka, baba bashaka aho bajya kuruhukira n’imiryango yabo, ahantu habamara irungu kandi bakumva bafite umutekano.

Benshi kubera kumva intambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo hafi y’umujyi wa Goma, bakeka ko ibihabera bigira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko hatekanye.

Ati “Umujyi wa Rubavu ufite umutekano kandi mperutse kugirana ibiganiro na Meya wa Goma dusangira amakuru, ubuzima burakomeza nk’uko bisanzwe. Biragaragara ko Abanyarwanda bashaka kumenya umutekano mbere yo kuza i Rubavu, ariko ndashaka kukwizeza ko hari umutekano, waba ukora ingendo amanywa n’ijoro kandi umubano n’abatuye Goma ni mwiza ".

Meya Kambogo avuga ko abasura Akarere ka Rubavu bazashimishwa n’ibitaramo byagiye bitegurwa n’amahoteri atandukanye, harimo n’ibitaramo bizabera ku nkengero z’amazi y’ikiyaga cya Kivu hamwe no muri Stade ya Rubavu.

N’ubwo benshi bazi ibikorwa byo kurasa umwaka bibera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rubavu haba ibikorwa byo kurasa umwaka kandi bikabera ku nkengero z’amazi y’ikiyaga cya Kivu, ibintu byitabirwa n’abantu benshi.

Icyakora uyu mwaka ntuzatuma haboneka urujya n’uruza rw’abambukiranya umupaka nk’uko byari bisanzwe mbere ya COVID-19, kuko benshi mu batuye umujyi wa Goma bakunda kwiyizira i Gisenyi kubera umutekano waho n’ibirori biba byateguwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Ildephonse Kambogo
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Ildephonse Kambogo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka