Abasukura Kigali bari mu bagiye kwerekanwa henshi ku isi

Hari amafoto y’uduce tumwe na tumwe two mu Rwanda, abantu ndetse n’ibikorwa byabo ushobora gutungurwa ubibonye mu binyamakuru byo muri Austria cyangwa Australia ukaba wakwibaza uburyo yahageze.

Umwe mu babyeyi batuma Kigali itangarirwa n'amahanga kubera isuku yayo
Umwe mu babyeyi batuma Kigali itangarirwa n’amahanga kubera isuku yayo

Ayo mafoto azaba yarafashwe na bamwe mu banyamakuru barimo guhugurirwa mu Rwanda kuva tariki 11-17/8/2019, bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’isi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru(MHC), Peacemaker Mbungiramihigo avuga ko aba banyamakuru bazajyana iwabo amafoto agaragaza uburyo u Rwanda rwiyubatse mu myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko mu biganiro amaze kugirana n’abo banyamakuru, ngo yabonye bagaragaza amashusho y’uko u Rwanda rutekanye ndetse n’uburyo Abanyarwanda babanye neza babifashijwemo n’ubuyobozi.

Mbungiramihigo agira ati"Hari abafite imishinga yo kugaragaza uburyo ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda bigenda birushaho kwiteza imbere".

"Hari n’aberekana uburyo u Rwanda rufite umutekano kuko nk’ejo bundi batembereye Umujyi wa Kigali babona ko ubucuruzi bukorwa kugeza na ninjoro, kandi babona umujyi usukuye".

Abanyamakuru bafotora baturutse mu bihugu bitandukanye bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali
Abanyamakuru bafotora baturutse mu bihugu bitandukanye bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali

"Bamwe bagaragaza uburyo ababyeyi bari mu mashyirahamwe yo gukora isuku mu Mujyi wa Kigali bakora ku buryo ntaho wabona umwanda".

MHC yateguye amahugurwa y’abanyamakuru mpuzamahanga bafotora, ifatanije n’ikigo cy’Abanyamerika gihugura itangazamakuru rifotora cyitwa VII Academy.

Umuyobozi w’iki kigo, Ron Haviv avuga ko nk’umuntu wageze mu Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara kuba, ngo yazanye abanyamakuru bo hirya no hino ku isi kuza kureba no kwereka abandi uburyo igihugu gishobora kubakwa kivuye mu ntambara.

Ibi yabitangaje ubwo bari bamaze gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa kane, aho agira ati"turashaka ko batembera mu gihugu bareba ubuzima bwa buri munsi bw’abantu, bakajya kwereka isi uburyo igihugu cyavuye mu gusenyuka kikaba gifite aho kigeze none".

Ku ruhande rw’abarimo guhugurwa, Umunyarwandakazi Nadine Ikirezi Nkurunziza avuga ko umushinga we w’amafoto ugamije kwerekana umugore wihangiye umurimo wo gutekera ibiribwa abantu bari mu kazi akabibagemurira, kuri ubu ngo ni umumiliyoneri.

Ati"uwo muntu yatangiye atira ibikoresho, nta gishoro afite, ariko kuri ubu akaba yinjiza amafaranga miliyoni 17 akanakoresha abakozi 25, yabera abandi urugero".

"Amafoto y’ingenzi akenewe muri iyi nkuru, ni ukubona uwo mugore ategurana amafunguro n’abakozi bagenzi be, hamwe n’abantu bayafata bishimiye uburyo aryoshye".

MHC ishishikariza abanyamakuru bamaze kwiga no guhugurirwa umwuga wo gufotora bagera ku 100 mu Rwanda, kubyaza umusaruro ubwo bumenyi mu kugaragariza amahanga ibyo babona hirya no hino mu gihugu cyabo.

Abanyamakuru bafotora bari mu mahugurwa mu Rwanda baturuka mu bihugu bya Australia, Austria, Burundi, Kongo Kinshasa, Egypt, Ghana, India, Kenya, Koreya y’epfo, Nigeria, Rwanda, Somalia, Afurika y’epfo, Sudani, Tanzania, Uganda, u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Zimbabwe na Libiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka