Abasubijwe muri Guma mu Rugo barasabwa gutinya COVID-19 kurusha uko batinya inzara
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, arasaba abatuye mu Mujyi wa Kigali basubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kudatinya inzara ahubwo ko bakwiye gutinya COVID-19.
- Minisitiri Prof Shyaka Anastase
Yabitangaje ku wa 18 Mutarama 2021 nyuma y’inama y’Abaminisitiri yafatiwemo umwanzuro wo gusubiza abatuye mu Mujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Shyaka yavuze ko Guma mu Rugo hari abo izagiraho ingaruka zirimo kubura ibiribwa, ariko abasaba kudatinya inzara kuko Leta ihari ahubwo ko bakwiye gutinya COVID-19.
Ati “Ntihagire ugira ubwoba bw’amafunguro azamutunga muri ibi byumweru bibiri kubera gahunda ya Guma mu Rugo. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Polisi n’izindi nzego dukorana, twateguye uburyo twabikora biratworoheye.”
Akomeza agira ati “Gusa icyo tubasaba gikomeye, batinye COVID-19 aho gutinya inzara.”
Minisitiri Shyaka avuga ko COVID-19 ntawe itinya, yaba umunyamujyi, umusirimu ndetse n’abafite amikoro.
Avuga ko COVID-19 atari indwara y’abakire nk’uko bamwe bibeshya ahubwo ko buri wese yayirwara kandi ikaba yanamuhitana.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase asaba abantu kudakomeza kurebera abatubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda kuko baba bashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.
Agira ati “Iyo umuntu atubahiriza amabwiriza aba yishyira mu kaga ariko nawe umurebera ugaceceka aba akagushyiramo. Niba umuntu atambaye agapfukamunwa akaza akagufata ku rutugu avugisha abantu nawe ukamwihorera uba utanze icyuho kugira ngo icyo cyorezo gikomeze gikure.”
Yasabye buri wese kubahiriza amabwiriza no kureba ko abandi bayubahiriza aho kubiharira Polisi, abaganga ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Minisitiri Shyaka yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira ko icyorezo cyagera kuri benshi.
Ibikorwa byemerewe gukomeza ni ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi bw’imyaka, ubucuruzi bw’imiti n’ibindi by’ibanze ariko bakubahiriza gukora ku kigero cya 30%.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Inkingo za Covid-19 zatangiye kugezwa mu turere
- Abakwirakwiza ibihuha ku nkingo za Covid-19 bagamije kuzitesha agaciro - Dr Ngamije
- Ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigeze muri Afurika – Perezida Kagame
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87, ntawapfuye
- Icyiciro cya kabiri cy’inkingo zo muri Covax kigeze i Kigali
- Imyiteguro yo gukingira abantu Covid-19 irarimbanyije – MINISANTE
- Video: U Rwanda ruzakoresha asaga miliyari 49Frw mu kugura inkingo za Covid-19
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Twifuzako amasoko murwanda yafungwa keretse ayibiribwa mbona muntara arakavuyo abamotar bagakora ark ntakurenga amabwirza murakoz
Muraho?ikibazo dufite nuko abasore n’abakobwa "volontaires"bo mw’isoko rya nyamirambo batubujije gukoresha umuti wica udukoko"sanitizers"ngo ntiwemewe,kdi ubuyobozi budukangurira kuwugura no kuwukoresha,murakoze.