Abasubijwe muri Guma mu Rugo barasabwa gutinya COVID-19 kurusha uko batinya inzara

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, arasaba abatuye mu Mujyi wa Kigali basubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kudatinya inzara ahubwo ko bakwiye gutinya COVID-19.

Minisitiri Prof Shyaka Anastase
Minisitiri Prof Shyaka Anastase

Yabitangaje ku wa 18 Mutarama 2021 nyuma y’inama y’Abaminisitiri yafatiwemo umwanzuro wo gusubiza abatuye mu Mujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Shyaka yavuze ko Guma mu Rugo hari abo izagiraho ingaruka zirimo kubura ibiribwa, ariko abasaba kudatinya inzara kuko Leta ihari ahubwo ko bakwiye gutinya COVID-19.

Ati “Ntihagire ugira ubwoba bw’amafunguro azamutunga muri ibi byumweru bibiri kubera gahunda ya Guma mu Rugo. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Polisi n’izindi nzego dukorana, twateguye uburyo twabikora biratworoheye.”

Akomeza agira ati “Gusa icyo tubasaba gikomeye, batinye COVID-19 aho gutinya inzara.”

Minisitiri Shyaka avuga ko COVID-19 ntawe itinya, yaba umunyamujyi, umusirimu ndetse n’abafite amikoro.

Avuga ko COVID-19 atari indwara y’abakire nk’uko bamwe bibeshya ahubwo ko buri wese yayirwara kandi ikaba yanamuhitana.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase asaba abantu kudakomeza kurebera abatubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda kuko baba bashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.

Agira ati “Iyo umuntu atubahiriza amabwiriza aba yishyira mu kaga ariko nawe umurebera ugaceceka aba akagushyiramo. Niba umuntu atambaye agapfukamunwa akaza akagufata ku rutugu avugisha abantu nawe ukamwihorera uba utanze icyuho kugira ngo icyo cyorezo gikomeze gikure.”

Yasabye buri wese kubahiriza amabwiriza no kureba ko abandi bayubahiriza aho kubiharira Polisi, abaganga ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Minisitiri Shyaka yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira ko icyorezo cyagera kuri benshi.

Ibikorwa byemerewe gukomeza ni ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi bw’imyaka, ubucuruzi bw’imiti n’ibindi by’ibanze ariko bakubahiriza gukora ku kigero cya 30%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twifuzako amasoko murwanda yafungwa keretse ayibiribwa mbona muntara arakavuyo abamotar bagakora ark ntakurenga amabwirza murakoz

Eric amizero yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Muraho?ikibazo dufite nuko abasore n’abakobwa "volontaires"bo mw’isoko rya nyamirambo batubujije gukoresha umuti wica udukoko"sanitizers"ngo ntiwemewe,kdi ubuyobozi budukangurira kuwugura no kuwukoresha,murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka