Abasore n’inkumi 20 b’Abanyarwanda bitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko muri Portugal

Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 20 rwuriye indege ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023, rwerekeza mu gihugu cya Portugal, ahagiye kubera ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko ku rwego rw’Isi, ryateguwe na Kiliziya Gatolika.

Akanyamuneza kari kose ubwo bari biteguye kurira indege
Akanyamuneza kari kose ubwo bari biteguye kurira indege

Ni ihuriro rizabera i Lisbon muri Portugal, kuva ku itariki 1 Kanama kugeza ku itariki 6 Kanama 2023, rikazitabirwa n’urubyiruko Gatolika ruturutse impande zose z’Isi.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahagarariwe n’urubyiruko 20, rwaherekejwe n’Abapadiri n’abandi Bihayimana, aho itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Musenyeri Papias Musengamana, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe iyogezabutumwa ry’urubyiruko.

Mu byishimo byinshi, urwo rubyiruko rwahagurutse rwitwaje ibendera ry’u Rwanda, irya Portugal n’iriranga Komisiyo ishinzwe iyogezabutumwa ry’ubyirukoya mu Rwanda (JMJ).

Mgr Papias Musengamana, yavuze ko iryo huriro ryateranye bwa mbere mu 1985, rigamije gukomeza urubyiruko mu kwemera no kurugarurira icyezere mu kubasha gukemura ibibazo bitandukanye ruhura nabyo muri sosiyete.

Ati “Kimwe mu mpamvu zo guhuza uru rubyiruko, ni ukugira ngo rubone ko hari icyo bashoboye, ni no kurukomeza mu kwemera no kurugarurira icyizere kugira ngo babone ko batari bonyine. abagize urwo rubyiruko barahura bagasangira ibitekerezo, bagasangira amakuru y’uko Kiliziya zabo zimeze, uko bahagaze mu kwemera, bakabona mbere na mbere y’uko uko kwemera ariko kububaka, ariko kandi bakabona ko batari bonyine, ko bari kumwe na Kiliziya ibari inyuma, ibaherekeje”.

Arongera ati “Ni nacyo natwe twifuza mu ikenurabushyo ry’urubyiruko, mu kurufasha kugendera kuri icyo cyizere, cyo kumva ko hari icyiza kandi ko batagomba kugendera ku ntekerezo z’ukwiheba babitewe n’ibyo babona hanze aha, ibyo ntibibace intege ahubwo bakavuga bati hari impamvu zo kwizera, kandi twizera cyane kubera ko tuzi ko hari Kiliziya iduherekeje”.

Musenyeri Musengamana yasabye urubyiruko ruhagarariye Kiliziya y’u Rwanda muri iryo huriro, kwirinda kurangarira ibyo bazasanga imahanga, abibutsa ko batagiye kugumayo kuko ari intuma.

Ati “Iyo utumwe uba ufite inshingano nyinshi, ugatekereza uti hari abandi bantu bampaye ubutumwa ngomba kugeza ku bo bantumyeho, n’ubwo baguhaye ngo ugarure nabwo ukabusohoza. Mugiye nk’intumwa zigomba gusohoza ubutumwa zahawe zikazana ubundi”.

Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu y’Urubyiruko, agaragaza bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya urwo rubyiruko.

Baherekejwe na bamwe mu Bihayimana
Baherekejwe na bamwe mu Bihayimana

Ati "Ntabwo hagenda umujene wese ubishaka, hari ukuba abishaka ariko hari no kuba ashobora kuba intumwa ya Diyosezi y’igihugu cye, bikareberwa mu myitwarire ye myiza, kuba asanzwe mu bikorwa by’urubyiruko byo muri Paruwasi cyangwa muri Diyosezi ye".

Arongera ati "Mu kumutoranya bigakorwa n’abapadiri bashinzwe urubyiruko haba muri Paruwasi zitandukanye ndetse bigashyikirizwa na Diyosezi, bakiga dosiye w’uwo mujene, kugeza ubwo bigeze muri Komisiyo y’abepiskopi ishinzwe urubyiruko, bakavuga bati uyu yahagararira Kiliziya, akaba kandi afite ubushobozi bwo guhagararira Diyosezi, Kiliziya no guhagararira igihugu, harimo kuba afite n’ubumenyi bw’ibanze mu kuba yashobora gusabana n’abandi, hakanasuzumwa niba ari wa muntu utagiye kugumayo, ahubwo wa muntu ufite ubushobozi bwo kuvoma kugira ngo azazanire Kiliziya yamwohereje, ya migisha na za ngabire abisangize abandi".

Mbere y’uko ibiganiro bizabera i Lisborn bitangira, abagize iryo huriro bazigabamo amatsinda, aho bazakorera ingendoshuri muri Diyosezi zitandukanye zo muri Portugal, mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo bazatanga mu biganiro bazagira.

Iryo huriro mpuzamahanga ry’urubyiruko ku rwego rw’Isi rigiye kubera muri Portugal, rizakurikirwa n’iryo ku rwego rw’Igihugu naryo rizaba muri Kanama 2023, aho rizategurwa na Arikidiyosezi ya Kigali.

Bagezeyo
Bagezeyo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka