Abasoje amahugurwa ya ‘Urumuri Program’ bitezweho kuzana impinduka mu kurengera ibidukikije

Abasoje amahugurwa ya ‘Urumuri Program’, bitezweho kuzana impinduka nziza mu kurengera ibidukikije bahangana n’imihindagurikire y’ikirere, binyuze mu mishinga yabo.

Biyemeje kujya kwiga neza imishinga yabo kugira ngo izatange ibisubizo mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere
Biyemeje kujya kwiga neza imishinga yabo kugira ngo izatange ibisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Abitezweho kuzana izo mpinduka ni ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse 138, bahawe amahugurwa ajyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’ifaranga, binyuze muri gahunda ya BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ), binyuze mu mushinga uzafasha ba rwiyemezamirimo by’umwihariko urubyiruko, kubona inguzanyo igera kuri Miliyoni 30 Frw yishyurwa nta nyungu.

Uyu mushinga wiswe ‘Urumuri Program’ watangijwe ku mugaragaro tariki 06 Werurwe 2025, hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo bato by’umwihariko urubyiruko, abakobwa n’abagore hamwe n’abafite ubumuga, bafite imishinga iri munsi ya Miliyoni 500Frw imaze nibura igihe cy’amezi atandatu ikora.

Uzibanda cyane kuri ba rwiyemezamirimo bafite intego yo kwagura ibikorwa byabo, barengera ibidukikije no gukoresha neza umutungo kamere, ahazatoranywa imishinga myiza kurusha iyindi iri hagati ya 30 na 40, buri umwe akazahabwa guhera kuri Miliyoni 5 kugera kuri 30 bitewe n’ibyo azakenera, bakazanaherekezwa mu gihe cy’amezi atandatu bafashwa kuyishyira mu bikorwa.

Ba rwiyemezamirimo 131 ni bo bahuguwe kuri gahunda zitandukanye zirimo imicungire n'imikoreshereze y'ifaranga
Ba rwiyemezamirimo 131 ni bo bahuguwe kuri gahunda zitandukanye zirimo imicungire n’imikoreshereze y’ifaranga

Nyuma y’amahugurwa bari bamazemo igihe cy’ibyumweru bibiri, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, nibwo bahawe impamyabushobozi, biyemeza kujya kwiga neza imishinga yabo kugira ngo izatange ibisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere barinda ibidukikije no kwangirika kw’ikirere.

Augustin Mugiraneza afite umushinga wo gukora ifumbire y’imborera, avuga ko bungukiye byinshi mu mahugurwa, kandi nta kabuza ko bizabafasha mu bucuruzi bwabo.

Ati “Usanga ikirere kitugiraho ingaruka nyinshi cyane zikomeye, tukaba tuje nk’abantu bifuza ko nyuma y’aya mahugurwa tumaze gucamo, kureba icyo twakora uko twari abantu batandukanye barenga 100, cyatuma buri muntu mu bucuruzi bwe hiyongeramo nibura agace ko kurengera ibidukikije cyangwa kurushaho kunoza ibyo wakoraga harimo no kurinda ikirere n’ibidukikije.”

Oliva Uwababyeyi ati “Ubworozi bwanjye bw’inkoko bugira ifumbire, kandi iyo nyigurishije cyangwa nkayishyira mu mirima, mba ndengera ibidukikije kubera ko ibiti iyo biyibonye bikura neza nta kibazo, nibwo buryo umushinga wanjye urengeramo ibidukikije.”

Pascal Nkurunziza avuga ko bateganya guhemba hagati y'imishinga 30 na 40 myiza kurusha indi
Pascal Nkurunziza avuga ko bateganya guhemba hagati y’imishinga 30 na 40 myiza kurusha indi

Umukozi wa BK Foundation ushinzwe Porogaramu Pascal Nkurunziza, avuga ko nyuma y’amahugurwa hakurikiraho ko ba rwiyemezamirimo bakora imishinga yabo neza bakayinonosora, bakazagira igihe cyo kuyitanga hagatoranywamo imyiza kurusha indi, ari nayo izaterwa inkunga yo kubona igishoro.

Ati “Turateganya hagati y’imishinga 30 na 40, bivuze y’uko uko umubare w’abaka amafaranga menshi uba munini ni ko umubare w’abahabwa amafaranga uba muto, ariko abo duteganya ni hagati ya ba rwiyemezamirimo 30 na 40.”

Biteganyijwe ko ba rwiyemezamirimo bazahiga abandi bazasaranganywa Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 300, mu gihe umushinga wose wateganyirijwe ingengo y’imari igera hafi kuri Miliyoni 700.

Muri gahunda zo gufasha ba rwiyemezamirimo bato kwiteza imbere, BK Foundation yari isanzwe ikora, imaze gufasha abarenga ku 200, aho 60% byabo ari abagore.

Mu 2030 u Rwanda ruteganya kuba rwagabanyije ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38%, bingana na toni 4.6, hakazakenerwa Miliyari 11 z’Amadolari kugira ngo bigerweho.

Nyuma y'amahugurwa bari bamazemo iminsi bahawe impamyabushobozi
Nyuma y’amahugurwa bari bamazemo iminsi bahawe impamyabushobozi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka