Abasohokana amatwara mabi muri gereza basubiza igihugu inyuma

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, aratangaza ko bamwe mu bagororwa basohoka muri gereza barangije ibihano byabo bagera hanze bakitwara nabi baba basubiza inyuma igihugu cyabo.

Ibi umuyobozi w’aka karere yabitangaje ubwo yatangaga ikiganiro muri gereza ya Muhanga kijyanye n’iki cyumweru cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe.

Mutakwasuku avuga ko bajya bagira bamwe mu bagororwa barangiza ibihano byabo bagataha bafite imyitwarire mibi ica intege abo basanze mu ngo. Ngo hari abagera mu ngo zabo babagezaho ibikorwa bibafasha bagasiganya imiryango yabo kuko ariyo iba yarasigaye itarafunzwe.

Ati: “hari nk’abo duha inka ngo zibafashe kuko baba bavuye ahantu batakoraga barangiza bagasiganya abo bashakanye cyangwa n’abandi ngo nibo basanzwe mu rugo kandi ubufasha twabuzanye ku bwabo”.

Abagororwa muri gereza ya Muhanga.
Abagororwa muri gereza ya Muhanga.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abantu nk’aba basubiza imiryango yabo inyuma kuko iyo bagezemo baba umutwaro kuri yo. Aba bantu kandi baba umutwaro ku gihugu cyabo kuko ntacyo bakora ngo biteze imbere cyangwa ngo bateze imbere igihugu cyabo.

Umuyobozi w’akarere ariko akomeza avuga ko hari n’abandi Banyarwanda basohoka muri gezeza bafite ingamba zikomeye aho baba bashaka kwiteza imbere kuko baba barababajwe n’uko basigaye inyuma ubwo bo bari muri gereza.

Aba bantu bo iyo bageze muri sosiyete bafasha abo bahasanze ndetse nabo bakiteza imbere ku giti cyabo batabereye umutaro abo basanze mu ngo cyane ko muri gereza baba barahigiye ubumenyi bushobora kubafasha mu buzima bwabo bw’iterambere.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka