Abasize bahekuye u Rwanda ngo bakomeje kubera abandi inzitizi zo gutahuka
Abanyarwanda 33 batahutse kuri uyu wa kabiri tariki 24/06/2014 bava muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko kuba bataratahukiye ku gihe kandi igihugu cyabo kirimo umutekano ngo akenshi biterwa na bagenzi babo basize bakoze Jenoside mu Rwanda bababuza gutahuka bababwira ko ibyo bahunze bitararangira.
Usibye n’ibyo ngo bakoreshwa imirimo y’ubucakara n’abo basize bakoze Jenoside bityo n’ugize ngo abacike akabura aho yanyura kuko ngo bazitiwe impande zose icyakora ngo bizezwa ko bazagera aho bagatahuka mu gihe bakomeza kwihangana.

Sebitabi Paul ni umwe mu bagabo batahutse avuga ko yishimiye kugaruka mu gihugu cye kuko ngo yari amaze igihe abyifuza ariko ntibikunde kubera kubura uko yacika abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bari baramaze kumugira imbata yabo aho ngo banabatera ubwoba bababwira ko n’abatahuka batameze neza mu Rwanda icyakora ngo abenshi bamaze gutahura ko ibyo FDLR ibabwira ari ibinyoma arin ayo mpamvu batahutse.
Uwineza Francoise avuye muri zone ya Karehe avuga ko ngo ubuzima bwo mu mashyamba bugoranye kuko ngo babuhuriramo n’ibibazo byinshi birimo gufatwa ku ngufu ndetse n’imibereho mibi ishingiye ku mirire ibyo bikiyongeraho gutotezwa n’Abanyekongo ikindi kinakomeye ngo ni uko FDLR ibatera ubwoba ibabwira ko ibyo bahunze bitararangira ibyo byose ngo bakaba barasanze ari ibinyoma.

Aba batahutse bose bavuga ko bishimiye kongera kugera mu igihugu cyabo cy’amavuko aho banakangurira bagenzi babo basize mu mashyamba ya Congo kugaruka kuko ngo basanze ibyo bababwiraga ari ukubeshya.
Abanyarwanda batahutse kuri uyu wa 24/06/2014 bakiriwe mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi. Barimo abana 17, abagabo 3 n’abagore 13 abenshi bavuga ko kuba batazana n’abagabo babo ngo ari uko baba barashatswe n’Abanyekongo abandi bakavuga ko babasize inyuma.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|