Abasivire baturuka mu bihugu 10 bahuriye mu Rwanda ngo bige gucunga umutekano

Abasivire baturuka mu bihugu 10 bya Afurika, bateraniye i Nyakinama mu karere ka Musanze, kuva kuwa mbere tariki 15/10/2012, kugira ngo bige uko bafatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kuwubungabunga.

Nk’uko byasobanuwe na minisitiri w’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba, Monique Mukaruriza wafunguye ku mugaragaro iki gikorwa, ngo birakwiye ko abasivire bagira uruhare mu gusubiza ibibazo by’umutekano biri muri Afurika, ntibibe umwihariko w’abasirikare cyangwa abapolisi gusa.

Ibi kandi ngo bijyanye na gahunda u Rwanda rwihaye mu by’umutekano haba imbere mu gihugu ndetse no hanze.

Yagize ati: “Nk’u Rwanda, twiyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, haba mu bihugu duturanye cyangwa ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo, bityo rero kuba iki gikorwa kibera hano mu Rwanda, ni ibintu bigaragaza ubushake bw’u Rwanda muri ibyo bikorwa”.

Celine Mukamurenzi, umunyarwandakazi witabiriye aya mahugurwa, avuga ko nk’umusivire asanga umutekano utakigarukira ku bikorwa by’abashinzwe umutekano gusa, ahubwo ko bigenda bikagera no ku bukungu, imibereho myiza y’abantu n’ibindi, bityo umusivire akaba agomba nawe kugira ubumenyi mu kubungabunga ibi bikorwa.

Bukuru Alexis, witabiriye aya mahugurwa aturutse mu Burundi we avuga ko akenshi abasivire aribo bibasirwa cyane n’ingaruka z’umutekano muke, bityo kubaha umwanya bakagira uruhare mu kuwubungabunga agasanga ari ingirakamaro cyane.

Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri, yitabiriwe n’abantu 28 baturuka mu bihugu 10, aribyo Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani y’Amajyepfo na Uganda.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka