Abasivili 25 batangiye amahugurwa ku kurengera abaturage mu ntambara

Abasivile 25 baturutse mu bihugu 10 byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bigize umutwe w’Ingabo za Afurika uhora witeguye gutabara aho rukomeye, batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri kuva tariki 12 akazageza ku itariki 23 Nzeri 2022, aho bemeza ko bayitezeho ubumenyi buzabafasha guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage mu bihe by’intambara.

batangiye amahugurwa ku kurengera abaturage mu ntambara
batangiye amahugurwa ku kurengera abaturage mu ntambara

Ayo mahugurwa yiswe ‘Peace Support Operations (PSO) Civilian Foundation Course’, yatangijwe ku mugaragaro tariki 12 Nzeri 2022, yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’amahoro (RPA), ku bufatanye n’ubunyamabanga bw’umutwe w’ingabo za Afurika zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afrika (Eastern Africa Standby Force/EASF).

Umuyobozi wa RPA, Rtd Col Jill Rutaremara, yavuze ko iyo kosi igenewe abasivili, mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo bwo kurengera abasivili mu mirwano.

Ati “Impamvu twibanze ku guhugura abasivili, ni uko izindi nzego bigaragara ko zazamuwe cyane kurusha urwego rw’abasibvili, kandi ni urwego rukenewe cyane kubera ko abantu benshi bahohoterwa mu ntambara aribo, aho bajya mu butumwa usanga ibyo bihugu bifite ibintu by’urugomo bibiranga”.

Arongera ati “Usanga harimo umutekano muke, uguhohotera ikiremwa muntu, imibereho mibi, amacakubiri, imiyoborere mibi…, wajya kureba ugasanga ari ibintu bitakemurwa n’inzego za Gisirikare cyangwa iza Gipolisi. Hari ibintu by’umwihariko aho usanga abasivili babifitemo ubumenyi bwihariye kurusha izo nzego z’umutekano, ibi bifasha kuzamura uru rwego kugira ngo rwuzuzanye n’izindi”.

Biyemeje kuzatanga umusanzu wabo mu kugarura amahoro
Biyemeje kuzatanga umusanzu wabo mu kugarura amahoro

Col Rutaremara, yagarutse ku bagiye guhugurwa, aho nyuma y’amahugurwa bandikwa bagakorerwa izuzumabumenyi, ari bo batoranywamo abajya boherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Mu byo bagiye kwiga, harimo amasomo yo mu bitabo n’andi y’ubumenyingiro, aho bazahabwa n’umwanya wo gukora ingendoshuri mu bigo binyuranye bya gisirikare, nk’uko Col Rutaremara abivuga.

Ati “Biga theory, bareba ese mu butumwa biba byifashe bite, inzego zuzuzanya zite, ni yihe mikorere ya UN, ibintu bijyanye n’ihohoterwa ry’abari n’abategarugori, abana barindwa bate, ariko hakabaho n’ubumenyingiro. Nk’ubu bazajya no mu myitozo mu kubafasha kumenya ese mu gihe uguye mu gico cy’abagizi ba nabi ugafatwa bugwate wakwitwara ute, igihe ni kigera tuzabatwara muri Rwanda Military Academy (Gako), aho bafite izo nyubako zerekana uko mu butumwa haba hateye, kugira ngo babyumve neza”.

Muri 25 bitabiriye amahugurwa aho abagore bagize 40%, baremeza ko bayitezemo ubumenyi buzabafasha kurengera abaturage mu bihugu byugarijwe n’intambara, nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

Umuyobozi wa RPA, Rtd Col Jill Rutaremara
Umuyobozi wa RPA, Rtd Col Jill Rutaremara

Uwonkunda Myriam ati “Ni amasomo dutegerejeho ubumenyi bwimbitse ku myitwarire n’uburyo umusivili uri mu butumwa bw’amahoro yakwitwara, muri make navuga ko tugiye kongera ubumenyi ku bwo dusanganwe, turushaho kumenya byimbitse ibisabwa ngo turengere ubuzima bw’umusivili”.

MURSAL Bulle Mohamed waturutse muri Somalia ati “Muri uyu mwanya, reka nshimire Rwanda Peace Academy na Eastern Africa Standby Force batugeneye aya mahugurwa meza cyane y’abasivile. Hari ubwo mu mikoranire isanzwe mu kazi hashobora kuvuka ibibazo hagati y’abasivili n’inzego z’umutekano, niyo mpamvu aya mahugurwa ari ngombwa mu kubaka imikoranire myiza n’ubwuzuzanye hagamijwe kubaka amahoro arambye mu bihugu byugarijwe n’intambara muri Afurika”.

Ni umuhango kandi witabiriwe na Mr. Kedir Ababulgu Ali, uhagarariye ishami cya Gisivili muri EASF, yavuze ko kuba ikigo cy’igihugu cy’amahoro cy’u Rwanda cyakiriye aya mahugurwa, bituruka ku bushobozi n’ubunararibonye gisanganwe mu gutegura neza amahugurwa ajyanye no gutegura abitabira ubutumwa bw’amahoro.

Ashima imikoranire myiza yaranze icyo kigo (RPA) n’Umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri 25 baturuka mu bihugu 10 aribyo Burundi, Comores, Djibuti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza guhugira abaturage kubijyanye nubumenyi ngiro

Mukashyaka constance yanditse ku itariki ya: 29-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka