Abasirikari biga i Nyakinama barashima amavugururwa akorwa mu buhinzi

Abasirikari biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama barashima imbaraga Leta ishyira mu kuvugurura ubuhinzi ngo burusheho gutanga umusaruro.

Byavuzwe n’itsinda ry’abasirikari biga muri iryo shuri bo mu bihugu birindwi birimo n’u Rwanda, kuri uyu wa 03 Gashyantare 2016 ubwo basuraga ibikorwa by’ubuhinzi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abasirikare biga i Nyakinama basura ibikorwa by'ubuhinzi bwa kijyambere i Rwamagana.
Abasirikare biga i Nyakinama basura ibikorwa by’ubuhinzi bwa kijyambere i Rwamagana.

Basuye ibikorwa bitandukanye birimo ikigo cya FAIM Africa gitubura imbuto banasura ahakorerwa ubuhinzi bwo kuhira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Urugendo rwabo ngo ruri muri gahunda y’ubushakashatsi ku ruhare rw’ubuhinzi buvuguruye mu iterambere no kwihaza mu biribwa.

Rukundo Patrick, ushinzwe ubucuruzi muri FAIM Africa, yabwiye abo basirikari ko mu Rwanda ubu abantu bashobora guhinga ahantu hatoya hakabyazwa umusaruro mwinshi.

Ati “Igitoki gishobora kuvaho ibiro 80 gusubiza hejuru bitewe n’uburyo wagifumbiye, umusaruro wiyongereye inshuro zigera kuri enye.”

Basuye n'ikigo gitubura imbuto cya FAIM Africa.
Basuye n’ikigo gitubura imbuto cya FAIM Africa.

Abo basirikari bashimye ingamba zafashwe mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Kwihaza mu biribwa ngo ni kimwe mu bintu by’ibanze byunganira umutekano nk’uko Lt. Col. Mwaba wo muri Zambiya yabivuze.

Ati “Izi gahunda ni nziza nk’abanyeshuri twaje muri uru rugendo shuri ziratwigishije. Abantu bihagije mu biribwa umutekano baba bawufite kuko iyo badashonje badatekereza kujya mu bikorwa bibi.”

Nubwo Leta ishyira imbaraga mu kuvugurura ubuhinzi haracyari ikibazo cy’uduce tumwe mu Ntara y’Iburasirazuba tucyibasirwa n’izuba bikabangamira ubuhinzi.

Guverineri w’iyo ntara, Uwamariya Odette, avuga ko ubuyobozi buri gushishikariza abikorera kunganira Leta bashora imari mu bikorwa remezo by’ubuhinzi bwo kuhira.

Ati “Hari ingamba Leta yashyizeho mu kuhira ariko turacyafite ahantu tutarageza ibikorwa remezo byo kuhira, imwe mu ngamba dutekereza ni ukureba uruhare rw’abikorera mu kongera gahunda yo kuhira no gutuma dukora ubuhinzi buvuguruye.”

Abo basirikare b'i Nyakinama bashimye imbaraga Leta y'u Rwanda ishyira mu kuvugurura ubuhinzi.
Abo basirikare b’i Nyakinama bashimye imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kuvugurura ubuhinzi.

Buri mwaka abasirikari biga i Nyakinama basura ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Abasuye ibikorwa by’ubuhinzi mu Burasirazuba bagera kuri 18 barimo 12 b’Abanyarwanda, abandi batandatu bakaba ari abo mu bihugu bya Tanzaniya, Uburundi, Uganda, Zambiya na Ghana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka