Abasirikari b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur bahawe imidari y’ishimwe
Abasirikari b’Abanyarwanda ba batayo ya 33, basanzwe babarizwa muri batayo ya 71 y’abarwanira ku butaka mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur, bahawe imidari y’ishimwe nyuma yo kumara amezi arindwi muri ubu butumwa.
Lt. Gen. Patrick Nyamvumba, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (UNAMID), yashimiye ubushake n’ubunyamwuga bugaragazwa n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani.
“Ubushake bwanyu mu gusohoza ubutumwa bwa UNAMID n’ubunyamwuga mwagaragaje ni isoko y’ishema kuri twe no ku gihugu cyanyu cy’u Rwanda”.

Lt. Gen. Nyamvumba yashimiye buri wese mu basirikari b’u Rwanda ku ruhare rwe mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNAMID. Yanashimiye kandi Leta y’ u Rwanda kuba ishyira ingufu mu gushakira amahoro agace ka Darfur.
Ati: “Ntimwari koherezwa muri Darfur iyo hataba ubushake n’ubufatanye bya guverinoma y’u Rwanda. Niyo mpamvu nshimira guverinoma y’ u Rwanda kuba yarabohereje ngo mukorere umuryango w’abibumbye n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika mu gushaka amahoro arambye ya Darfur”.

Col. Eugene Nkubito, uyoboye iyi batayo yahawe imidari y’ishimwe yavuze ko Rwanbatt 33 yagize uruhare runini mu kurinda umutekano w’abaturage b’abasivili. Yongeraho ko bubakiye impunzi amashuri abiri mu rwego rwo kubafasha mu iterambere no gushimangira umubano hagati y’ingabo n’abaturage.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|