Abasirikari b’Abaholandi banyuzwe n’imikorere y’u Rwanda mu kubungabunga amahoro
Itsinda ry’abasirikari b’Abaholandi ku wa kane tariki 20 Gashyantare 2020 bagiriye uruzinduko mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bagaragarizwa uruhare rw’iki kigo mu gutanga amahugurwa agenerwa abasirikari, abapolisi n’abasivili boherezwa kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Aba basirikari uko ari 25 bahagarariye inyungu z’icyo gihugu mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika mu bya gisirikari.
Bagaragarijwe inshingano n’inkingi aboherezwa kugarura amahoro bubakiraho, bikabafasha gusohoza ubutumwa baba boherejwemo mu bihugu birimo umutekano muke.
Brig. Gen Jan Blacquière wari uyoboye itsinda ry’aba basirikari, yasobanuye ko bari bafite amatsiko yo kumenya uko u Rwanda rwabashije kwigobotora ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, rugatera intambwe yo kubaka amahoro n’umutekano kugeza ubwo rushobora no kohereza umubare munini w’abajya kubungabunga amahoro mu bindi bihugu byazahajwe n’intambara n’andi makimbirane.

Yagize ati “Ni gahunda dukora buri mwaka, ubu turi mu Rwanda kuko nyuma y’amateka mabi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubuyobozi bwakoresheje imbaraga nyinshi zo kubaka igihugu cyari cyashegeshwe; ubu buri Munyarwanda wese amaze gusobanukirwa ko kubana mu mahoro biri mu by’ibanze.
Twari dufite amatsiko yo kumenya uko mwabigenje ngo mugere kuri iyi ntambwe ituma ubu u Rwanda rubarizwa mu bihugu biri imbere, by’intangarugero mu kwitwara neza mu gihe cyo kubungabunga amahoro. Nkumva uru ari urugero rwiza dukwiye kwereka n’ibindi bihugu bya Afurika, bikarwigiraho”.
U Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu ku isi, no ku mwanya wa kabiri muri Afurika, mu bihugu byohereza umubare munini w’abajya kubungabunga amahoro mu bindi bihugu mu butumwa boherezwamo n’Umuryango w’Ababibumbye kandi bakitwara neza.

Mu basivili, abasirikari n’abapolisi boherezwayo barimo n’abahuguriwe mu kigo ‘Rwanda Peace Academy’.
Methode Ruzindana, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri iki kigo, yavuze ko uyu uba ari n’umwanya wo kugaragariza abandi uko u Rwanda ruhagaze mu birebana n’ubutumwa bw’amahoro.

Yagize ati “Twaberetse imikorere y’iki kigo n’igihugu muri rusange, ni ukuvuga ko nibava hano, bajya hirya no hino mu bihugu bakoreramo, babwire abandi ibishya basanze hano iwacu.
Ibi bifasha ibyo bihugu kugira byinshi bitwigiraho, twese tugasenyera umugozi umwe, dushyira mu bikorwa za nshingano ziba zahawe ibihugu zo gukora akazi kabyo, kugira ngo ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bugerweho”.
Abantu basaga 3,100 ni bo bamaze guhurirwa muri iki kigo kuva cyashingwa mu mwaka wa 2010. Mu byiciro birenga 100 by’amahugurwa yahatangiwe birimo n’ibyo Ubuholandi bwunganiyemo iki kigo mu kubaka ubushobozi no kohereza abarimu bahatanga amasomo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|