Abasirikare n’abapolisi 24 barahugurwa ku mategeko arengera umusivili mu ntambara

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022, Abasirikari n’Abapolisi 24 b’u Rwanda bari mu rwego rwa ba Ofisiye na ba Sous Ofisiye, batangiye amahugurwa yiswe Military in Internal Security Operations Course, abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Ayo mahugurwa y’iminsi itanu yateguwe ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga itabara imbabare (ICRC), mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi Ingabo na Police, mu rwego rwo kurengera inkomere n’abandi bababaye mu bihe by’intambara, nk’uko byatangajwe na Methode Rusindana, Ushinzwe ubushakashatsi muri RPA, wanatangije ayo mahugurwa mu izina ry’ubuyobozi bw’icyo kigo.

Yagize ati “Ikigamijwe kuri iyi kosi, muzi ko iyo hari intambara haba inkomere, hari imfungwa, Abasirikare n’Abapolisi baba bakora aho hantu nk’abagiye kubungabunga ubutumwa bw’amahoro, kugira ngo bashobore gukora inshingano zabo ni uko bagomba kumenya amategeko agenga abasirikare n’abapolisi muri icyo gikorwa, hari ibijyanye n’uburenganzira bwa kiremwamuntu n’uburyo bagomba kwitwara”.

Arongera ati “Icyo tugamije, ni ugutegura abashobora kujya mu butumwa, bakagenda bazi icyo bagiye gukora nta guhuzagurika, bagende bazi inshingano zabo bazi aho bazakorera n’ibibategereje.

Aya mahugurwa bayitezeho ubumenyi buzabafasha kubungabunga ubuzima bw'umusivili ku rugamba
Aya mahugurwa bayitezeho ubumenyi buzabafasha kubungabunga ubuzima bw’umusivili ku rugamba

Bikunze kubaho iyo hari intambara, ni ukubategura kugira ngo hatagira uwarengana kubera kutamenya kandi bahore ku rwego rwo hejuru, bakore ibikwiye n’ibisabwa bubahiriza amategeko y’igihugu barimo n’amategeko mpuzamahanga”.

Abitabiriye ayo mahugurwa, bagizwe n’Abasirikare 15 n’Abapolisi icyenda, baremeza ko ubumenyi baje gushaka buzabafasha kurushaho kunoza neza inshingano n’akazi bashinzwe, cyane cyane mu butumwa bwo kugarura amahoro.

AIP Christine Uwingeneye ati “Aya mahugurwa nyategerejemo ubumenyi buhagije mu mategeko arengara abasivili mu gihe cy’intambara, nyategerejemo ubumenyi bwiyongera ku bwo nsanganwe”.

Lt Col Augustin Ngabo, umucamanza mu rukiko rukuru rwa Gisirikare, na we aremeza ko amahugurwa batangiye bayategerejemo ubumenyi, bubafasha kurushaho kumenya uburyo umusirikare agomba kwitwara mu bihe by’amahoro no mu bihe by’intambara.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni adufasha kongera ubumenyi ku bwo dufite, uko umusirikare agomba kwitwara ku rugamba igihe ari ngombwa, kuko ku rugamba haba hari abasirikare, abasivili n’inzego zitandukanye z’umutekano”.

Arongera ati “Aya mahugurwa icyo amara, ni ukugira ngo mu gihe tugiye muri ya mirimo yacu ya buri munsi, byaba mu gihe cy’amahoro byaba no mu gihe cy’intambara tube twamenya uko dutandukanya ibyo bihe. Icyo amahugurwa adufasha ni uko tugira ubumenyi butandukanye bwiyongera ku bwo dufite, kugira ngo tubashe kuba muri bya bihe byose byaba iby’umutekano n’ibitari iby’umutekano”.

Muri ayo mahugurwa, Ubuyobozi bwa RPA burashimira ICRC ku bufatanye igaragaza mu gikorwa cyo guhugura abasirikare, abapolisi n’abasivili bategurirwa kujya mu butumwa bw’amahoro, aho no kuri iyi nshuro ICRC ariyo mufatanyabikorwa mukuru.

Methode Rusindana, Ushinzwe ubushakashatsi muri RPA
Methode Rusindana, Ushinzwe ubushakashatsi muri RPA

Yssouf Traoré, ushinzwe imikoranire n’igisirikare muri ICRC, mu butumwa yatanze, yashimiye Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bw’imikoranire myiza na ICRC, avuga ko ayo mahugurwa agamije kuzamura urwego rw’ubumenyi rw’Ingabo na Polisi, mu kurushaho gusobanukirwa amategeko ajyanye n’imyitwarire mu butumwa bw’amahoro mu kurengera abasivili mu rwego rwo gufasha isi n’abayituye kubaho mu mahoro.

Umuyobozi wungirije wa ICRC mu Rwanda, Diane Mukundente, yavuze ko gukorana n’Ingabo na Polisi biri mu nshingano zabo mu kurengera buri wese udafite uburyo bwo kwirengera mu ntambara.

Ati “Mu ntambara murabizi ko hari abantu barengana, abana, abagore n’abandi, akazi kacu dufasha buri muntu wese udafite intwaro, kubera ko abapolisi n’abasirikari bahura n’ibyo mu kazi kabo, tubafasha kumenya uko bagomba gufasha abo bantu”.

Umuyobozi wungirije wa ICRC mu Rwanda, Diane Mukundente
Umuyobozi wungirije wa ICRC mu Rwanda, Diane Mukundente

Mukundente yashimiye u Rwanda ku mikoranire myiza na ICRC agira, ati “Mboneyeho umwanya wo gushimira Igihugu cyacu ku buyobozi bwiza, kuko natwe tugenda twongera manda bitewe n’imikoranire myiza igihugu kitugaragariza. Turashimira ubuyobozi bwacu budufasha kunoza neza inshingano zacu, dushimira ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi kuko ku bufatanye bwabo nibyo bituma dukora ibi byose”.

Ni amahugurwa y’iminsi itanu, yatangijwe tariki 06 Kamena akazasozwa tariki 10 Kamena 2022.

Bahise batangira amasomo
Bahise batangira amasomo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka