Abasirikare bongerewe ubumenyi mu kuzuza inshingano za UN
Abasirikare 25 bava mu bihugu bitandatu by’Afurika, kuri uyu wa Gatanu tariki 12/12/2014 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yari agamije kubongera ubumenyi ku nshingano zitandukanye baba bafite mu butumwa bwo kugarura amahoro, bahamya ko azabafasha gusohoza inshingano zabo neza.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA), Col. Jill Rutaremara agaruka ku ntego nyamukuru y’aya mahugurwa, yavuze ko ubutumwa bw’amahoro bwose buba bufite abakozi batandukanye, ngo aya mahugurwa yari agamije ku basobanurira inshingano buri wese aba afite n’uko bakorana umunsi ku wundi.

Col. Rutarema avuga kandi ko mu bitabiriye aya mahugurwa barimo abasirikare b’Abanyarwanda bitegura mu minsi ya vuba kujya mu butumwa bw’Amahoro muri Ntara ya Darfur muri Sudani.
Agira ati “Mvuge nk’Abanyarwanda, hari bamwe bagiye gukora iyo mirimo muri Darfur birafasha kuko bagenda bazi akazi kabo, bazi inzego bakorana, uko bakorana bigafasha kuzuza inshingano mission iba ifite”.
Abitabiriye amahugurwa baherewemo ubumenyi butandukanye, bemeza ko basobanukiwe byinshi ku mikorere y’ubutumwa bw’amahoro, n’impamvu Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zinjira mu gukemura ibibazo by’umutekano muke ugaragara mu bihugu byo hirya no hino ku isi.

Ngo ikindi aya mahugurwa babonye aziba icyuho cy’ubumenyi butandukanye bukenewe mu butumwa bw’amahoro cyagaragaye mu bihe bishize; nk’uko bishimangirwa na Rtd Brig. Gen. Norbert Kalimba, wari umwarimu muri ayo mahugurwa.
Maj. Aimable Tushabe, umwe mu bakurikiranye amahugurwa, ahamya ko umukozi wese urangije amahugurwa afite ubushobozi bwo kuzasohoza inshangano ze neza.
Agira ati “ Umukozi wese urangije aya mahugurwa mu by’ukuri ashoboye gukora neza imirimo yo mu Muryango w’Abibumbye”.

Aya mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda aterwa n’inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Amahugurwa (UNITAR). Yitabiriwe n’abasirikare bakuru bava muri Uganda, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Somaliya, Djibuti n’u Rwanda.
Nshimiyimana Léonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amahugurwa babonye bayabyaze umusaruro aho bazakenerwa maze ubutumwa baqzatumwamo baburangize neza