Abasirikare biga mu ishuri rya Nyakinama basuye uturere twa Ngororero na Nyanza

Mu rwego rwo guhuza amasomo yabo n’ibikorwa mu turere, abasirikare bakuru baturuka mu bihugu bitanu byo muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC) biga mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama bakoze urugendo-shuri mu turere twa Ngororero na Nyanza bahabwa ibiganiro bitandukanye bakanasura ibikorerwa mu cyaro.

Urugendo aba basirikare bakoze kuri uyu wa 22/01/2014 rufite insanganyamatsiko yo kureba “uruhare rwo kwegereza abaturage ubuyobozi mu gucunga umutekano w’igihugu”.

Mu karere ka Ngororero, hagiyeyo itsinda rigizwe n’abasirikare 18. Biteganyijwe ko ubuyobozi bw’akarere butanga ikiganiro ku iterambere ry’akarere n’umutekano, naho inama njyanama y’akarere igatanga ikiganiro ku ruhare rw’inama Njyanama y’Akarere mu kwimakaza umutekano.

Nyuma y’ibi biganiro, aba basirikare barasura ibikorwa bitandukanye mu mirenge ya Ngororero na Muhororo yo muri aka karere.

Umuyobozi w'akarere ka Ngororero yakiriye abasirikare biga mu ishuri rya gisirikari rya Nyakinama.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero yakiriye abasirikare biga mu ishuri rya gisirikari rya Nyakinama.

Mu karere ka Nyanza hagiyeyo itsinda ry’abasirikare 12. Bakigera mu karere ka Nyanza bakiriwe n’umuyobozi w’ako Murenzi Abdallah babanza kugirana ibiganiro na komite Nyobozi aho basobanuriwe ibikorwa by’ingenzi byagezweho mu bufatanye busanzwe hagati y’inzego za Leta n’inzego zishinzwe umutekano muri rusange.

Usibye ibiganiro bagiranye na komite Nyobozi y’akarere ka Nyanza banagiranye ibiganiro na Biro y’inama Njyanama muri aka karere mbere y’uko bajya gusura ibikorwa by’umushinga wa LWH ushinzwe guca amaterasi no kuhira imirima y’i Musozi mu murenge wa Rwabicuma.

Urwo ruzinduko rwabo rwagabanyijwemo ibice bibiri icya mbere kibanda ku biganiro naho icya kabiri kibanda ku gusura ibikorwa byakorewe abaturage mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah asobanura ibanga ryo kwegereza abaturage ubuyobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah asobanura ibanga ryo kwegereza abaturage ubuyobozi.

Maurice Maina umwe mu basirikare bakuru bitabiriye uru ruzinduko mu karere ka Nyanza akaba aturuka mu gihugu cya Kenya yabwiye Kigali Today ko yishimiye umutekano useseuye yasanze mu Rwanda ndetse ashima ubufatanye bugaragara mu gisirikare cy’u Rwands n’abaturage bityo bigashimangira isano iri hagati yo kwegereza abaturage ubushobozi no kubungabunga uumutekano w’igihugu.

Yatangaje ko mu ishuli rya Gisirikare rya Nyakinama bigaho bazarangiza amasomo yabo bagize byinshi biyungura mu birebana n’amasomo bahabwa arebana no gucunga umutekano kandi abaturage nabo babigizemo uruhare.

Abasirikare bishimiye uruzinduko bagiriye mu karere ka Nyanza banatanga ibitekerezo.
Abasirikare bishimiye uruzinduko bagiriye mu karere ka Nyanza banatanga ibitekerezo.

Lt Col Claude Bizimana umwe mu barimu babo basirikare bakuru biga i Nyakinama avuga ko itsinda ryabo ryasuye uturere twa Gisagara na Nyanza ariko rikaba rizasoreza uruzinduko rwabo mu gusura ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo.

Aganira na Kigali Today yavuze ko muri uru ruzinduko barimo bakora ubushakashatsi kugira ngo bamenye uruhare rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ibikorwa byo kubungabunga umutekano.
Ati: “Kwegereza abaturage ubuyobozi bifite aho bihurira no kubungabunga umutekano w’igihugu nibyo ubu turi gukoraho ubushakashatsi”.

Amasomo aba basirikare bakuru bahabwa ari ku rwego rw’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu birebana n’ibya gisirikare akaba agenewe abasirikare bakuru gusa kuva ku ipeti rya Majoro kugeza ku ipeti rya Coloneli.

Ernest Kalinganire na Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibatembere mu rwanda bazatahe bavuga uko batubonye kandi nzi neza ko bizatera bagenzi babo ishema maze nabo bakaza kureba ukuri bityo tukakira babashyitsi bigatinda ari nako twamamara

gusi yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka