Abasirikare batandatu bo mu mutwe wa FDLR batahutse

Nyuma y’imyaka 18 bari bamaze mu mashyamba ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, abasirikare batandatu bo mu mutwe wa FDLR n’imuryango ibiri basesekaye mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi tariki 07/08/2012.

Umukuru muri bo ufite ipeti rya Sergent Hagenimana Theobard atangaza ko yishimiye kongera kugera mu gihugu cye nyuma yo gucika umutwe wa FDLR aho ngo bakoreshwa imirimo y’uburetwa n’abayobozi babo kandi ntibagire icyo bageraho.

Kaporari Nsanzabaganywa we avuga ko basanze kuguma mu mashyamba ya Congo ari ukwibeshya kuko ubuzima butari bwiza mu myaka yose bamazeyo kuko ngo iyo bukeye nta cyizere umuntu aba afite cy’uko yirirwa kubera intambara zitarangira aho babaga mu mashyamba.

Gutaha ngo ni ibanga ry’umuntu ku giti cye kuko ngo iyo bimenyekanye utaragenda ugirirwa nabi ndetse ukaba wanakwicwa kuko abayobozi babo batabyemera kubera imigambi mibi bagifite ku gihugu cy’u Rwanda.

Sergent Hegenimana Theobald.
Sergent Hegenimana Theobald.

Ngo nubwo hari abagifite imitima yo kwinangira gutahuka bazashyira batahe kuko imbaraga zabo zacitse bityo bakaba babona ko nta kintu bakigezeho.

Mu butumwa batanga, abo basirikare batashye barashishikariza bagenzi babo kwihutira gutahuka kuko ibyo barimo bitagira icyo bizabagezaho.

Aha banabwira abasigaye ko amakuru bahoraga bumva ashingiye ku bihuha avuga ko iyo bageze mu Rwanda bafatwa nabi ari ibinyoma bisa kuko bakihagera bakiriwe neza cyane.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntimukatubeshye aba ntabwo ari abasikari kabisa kuko nta ntagatege bafite nta n’imbunda bashobora kwikorera , mubona batananiwe kweri byibura mujye mutubeshya mushyiraho abantu bafite akabaraga

lily yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka