Abasirikare basoje amasomo mu bya girisikare n’umutekano barasabwa gukoresha ibyo bize mu guhindura imikorere

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. James Kabarebe arasaba abasirikare bakuru basoje amasomo yabo mu bya gisirikare n’umutekano gukoresha ubumenyi bungutse mu guhindura imikorere yari isanzwe imenyerewe mu bihugu byabo kugira ngo bageze abaturage aho bifuza.

Ibi Minisitiri Kabarebe yabishimangiye ubwo yasozaga amasomo y’abasirikare bakuru 47 bo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (RDFCSC), riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 05 Kamena 2015.

Ifoto y'urwibutso irimo abayobozi, abarimu n'abanyeshuri barangije mu cyiciro cya gatatu.
Ifoto y’urwibutso irimo abayobozi, abarimu n’abanyeshuri barangije mu cyiciro cya gatatu.

Nyuma yo gusoma amazina ya buri munyeshuri agatambuka mu ngendo ya gisirikare, Umugabo Mukuru w’Ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba akamushyikiriza impamyabumenyi, mu ndahiro ngufi, Minisitiri w’Ingabo yatangaje ku mugaragaro ko barangije amasomo yo mu rwego rwo hejuru mu bya gisirikare n’umutekano.

Mu ijambo yagejeje kuri abo basirikare bakuru, Gen. Kabarebe yabibukije ko ubumenyi babonye ari umutungo ukomeye ku bihugu byabo bagomba kubukoresha kugira ngo babigeze ku mpinduka byifuza.

Maj. Peter Oyoo ashyikirizwa igihembo nk'umunyeshuri wahize abanyeshuri bose bava mu bindi bihugu.
Maj. Peter Oyoo ashyikirizwa igihembo nk’umunyeshuri wahize abanyeshuri bose bava mu bindi bihugu.

Yagize ati “Ndabasaba kurenga uburyo busanzwe bwo gukora ibintu, mukagira ubushake bwa ngombwa bwo kutugeza aho twifuza kugera.”

Akomeza avuga ko mu myaka iri imbere, hafi ya bose bazazamurwa mu ntera bashingwe imirimo ikomeye mu gisirikare izasaba ko barangwa n’ubunyamamugayo n’imyitwarire myiza kugira ngo bagere ku nshingano zabo.

Abashyitsi bakuru n'umuyobozi wa RDFCSC bitabiriye uyu muhango wo gusoza amasomo icyiciro cya gatatu.
Abashyitsi bakuru n’umuyobozi wa RDFCSC bitabiriye uyu muhango wo gusoza amasomo icyiciro cya gatatu.

Mu gihe cy’umwaka umwe bari bamaze ku ntebe y’ishuri bahawe ubumenyi bw’ingenzi mu masomo atandukanye by’umwihariko mu by’igisirikare n’umutekano bubafasha gusesengurana ubuhanga ibibazo by’umutekano bw’iki gihe n’uburyo bwakemurwamo.

Maj. Deo Mutabazi, umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda wabaye umunyeshuri w’indashyikirwa akanabihemberwa, ashimangira ko umwaka yari amaze ku ishuri utapfuye kuko ngo hari ubumenyi bwinshi yungutse, akaba yifitiye icyizere cyo kuzakora neza imirimo azashingwa n’ubuyobozi bw’ingabo.

Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo yabo.
Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo yabo.

Mugenzi we ukomoka mu Ngabo za Uganda (UPDF) witwa Maj. Peter Oyoo na we wahize abandi banyeshuri bava mu bindi bihugu avuga ko ari ikintu cyiza kuba abasirikare b’ibihugu by’Afurika y’Uburasizuba bigira hamwe kandi bagatizanya abarimu bitanga icyizere cy’imikoranire myiza mu bikorwa byo kugarura amahoro mu karere.

Ubumenyi bahabwa ngo buri ku rwego rushimishije mu karere nk’uko Umuyobozi w’iryo shuri, Brig. Gen. Charles Karamba abishimangira, ibyo byatumye n’abandi banyeshuri baturuka mu bihugu nka Nigeria, Zambia na Malawi basaba kuzakurikirana amasomo yabo mu Rwanda mu mwaka utaka bakaba biteguye kubakira.

Umuhango nyirizina wabimburiwe n'umutambagiro wakozwe n'abanyeshuri barangije n'abarimu babo.
Umuhango nyirizina wabimburiwe n’umutambagiro wakozwe n’abanyeshuri barangije n’abarimu babo.

Icyakora, ngo kuba ishuri ririmo kurushaho gufungura imiryango, bigomba kujyana n’ubumenyi butangwa n’intiti ziva muri kaminuza zikomeye ku isi none ngo bazakorana na kaminuza zitandukanye nka Stanford, Accra na Makerere mu kuzamura ubumenyi batanga.

Icyiciro cya gatatu cyarangije cyigize n’abanyeshuri 47 bava mu bihugu by’Afurika y’Uburasizuba (Rwanda, Burundi, Tanzania na Uganda) na Sudani y’Epfo. Kuva muri 2012 iri shuri ryafungura imiryango rimaze gusohora abasirikare bakuru 138 bo mu karere k’Afurika y’Iburasizuba.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka