Abasirikare bashinzwe ubwubatsi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Umutwe w’abasirikare 120 bo mu ngabo z’u Rwanda bashinzwe ibijyanye no kubaka, tariki 21/05/2013, bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

Muri icyo gihugu bahakoze imirimo yo kubaka ibikorwaremezo no kubaka ibigo by’abakozi b’Umuryango w’abibumbye ndetse zinasana umuhanda w’ibirometero 20 ahitwa Tambula.; nk’uko Maj Rudakubana Rujugiro wari uyoboye abo basirikare yabitangaje.

Yagize ati: "Twafashije abaturage na Leta ya Sudani y’Amajyepfo kubasanira ibikorwaremezo, twasannye ibibuga by’indege Tambula na Yambiyo, twabakoreye n’ibiraro ahantu byagendaga bicika. Yambiyo twabakoreye aho bagomba kumena imyanda”.

Bashimiwe disipuline bagaragaje mu kazi bakoze.
Bashimiwe disipuline bagaragaje mu kazi bakoze.

Ubwo aba basirikare bageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe bakiriwe na Maj Gen Augustin Turagara, wari uhagarariye Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Akaba yabashimiye ibikorwa bakoze mu gihe cy’umwaka.

Yashimye disipuline yabaranze anabibutsa ko disipuline ariyo ntwaro ikomeye ituma ingabo za RDF zibasha kuzuza neza inshingano yazo haba mu Rwanda ndetse no mu butumwa mu mahanga. Akaba yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, biteza imbere, banateza imbere igihugu cyababyaye.

Aba basirikare bari bamaze amezi cumi n’atatu muri Sudan y’Amajyepfo basimbuwe na bagenzi babo 120, bakaba bagezeyo kuri uwo munsi.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 2 )

IBYO BIKORWA NIBYO GUSHIMA KUKO BAKOMEJE KUZAMURA IBENDERA RY’URWANDA HIRYA NO HINO KWIZI.

iyakaremye emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

IBYO BIKORWA NIBYO GUSHIMA KUKO BAKOMEJE KUZAMURA IBENDERA RY’URWANDA HIRYA NO HINO KWIZI.

iyakaremye emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka