Abasirikare bakuru bo muri Botswana baje kwigira ku Rwanda
Abayobozi 26 mu ngabo z’igihugu cya Botswana bari mu rugendo mu Rwanda, aho bazamara icyumweru basura inzego za Leta n’inganda, mu rwego rwo kumenya amateka, iterambere ndetse n’uburyo u Rwanda rwashoboye gukemura amakimbirane nyuma ya Jenoside yabaye mu 1994.
Umuyobozi w’iryo tsinda, akaba anahagarariye ishuri rya gisirakare muri Botswana, Col. Thomamo Makolo yavuze ko igihugu cye kirimo guteza imbere igisirikare, hashingiwe ku kwigira kuri bimwe mu bihugu bya Afurika bifite umwihariko mu gisirirakare gikomeye.
Yavuze ko igisirikare kitagomba kwiga ibijyanye n’intamabara gusa, ahubwo hari no kwiga ubukungu, amateka, n’imibanire mpuzamahanga.
Ati: “U Rwanda nirwo rushobora kuduha amasomo ya nyayo, bitewe n’ibihe bya Jenoside rwanyuzemo, rukaza gushobora kwiyubaka.”
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig.Gen. Joseph Nzabamwita yavuze ko izi ntumwa zo muri Botswana zatangariye uburyo u Rwanda rwashoboye gukemura amakimbirane, rukabanisha abanegihugu bakoze ibyaha n’ababikorewe.

Kuva ku itariki 21-27/10/2012, iri tsinda rizakirwa n’inzego ndetse n’ibigo bitandukanye, birimo urwibutso rwa Jenoside rw’i Kigali, Ministeri y’ingabo, ikigo cya Gisirikare kiri Gako mu Bugesera, ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n’uruganda rw’Inyange.
Bazanasura Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB), Koperative Zigama CSS, hamwe n’umupaka uhuza u Rwanda na Congo.
Iri tsinda rizanasura ubucukuzi bwa gaz metane mu kiyaga cya Kivu, uruganda rukora ibinyobwa rwa Bralirwa, sosiyete y’ubwubatsi ya Horizon Ltd, amazu ndangamurage y’u Rwanda mu turere twa Huye n’i Nyanza, ndetse na Kaminuza y’u Rwanda.
Ingabo za Botswana zigize ishuri rikuru rya gisirikare, zigabanyijemo itsinda riza mu Rwanda, irindi rijya mu gihugu cya Kenya, nyuma yaho bakazahuriza hamwe ibyavuye mu ngendo bakoze, kugirango bijye mu masomo biga, nk’uko ubahagarariye yatangaje.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese mwambwira uyu mu Officer mwise Kayonga ali we koko?
Bavandimwe mwandika mu binyamakuru byacu, mureke nongere mbabwire , kuko aho kunigwa n,ijambo nanigwa n’uwo ndibwiye. Mugerageze kujya mumenya urulimi mwandikamo, kuko mbona mukomeje gushaka kuduteranya n’abaturanyi. I love my country and admire our very many achiements overtime. But I get tired reading that anyone visiting or coming to Rwanda for any reason is coming to learn or to study or to copy anything. They are goodwill neighborly visits. If they end up learning something, it is no big deal to keep singing about it in the local papers. ICYA MBERE DUPFA N,ABATURANYI NI UMWIRATO.Lack of humility. kandi sinzi impanvu your editors batabibabuza.
Mubyandike cg mubisibe, aliko ni ukuli.