Abasirikare bakuru bo mu ishuri rya Gisirikare rya Tanzania baje kwigira ku Rwanda

Itsinda ry’abasirikare bo ku rwego rw’aba ofisiye baturutse mu ishuri rya Gisirikare ry’Abasirikare bakuru rya Tanzania, bari mu rugendo shuri mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye bwarwo mu bikorwa bitandukanye.

Uru rugendo rw’iminsi icyenda, batangiye tariki 01/09/2012, rugamije kureba uburyo ibihugu bigize aka karere bihangana n’ibibazo buhura nabyo; nk’uko Brig. Gen. Ezekiel Elias Kayunga, uyoboye iri tsinda yabitangarije abanyamakuru, kuri uyu wa mbere tariki 03/09/2012.

Yagize ati: “Mu masomo y’abanyeshuri hari gahunda ituma basura igihugu cy’amahanga byibura kimwe, kugira ngo bongere ubumenyi bwabo. Mu isomo ry’uyu mwaka twifuje ko abanyeshuri bacu basura Repubulika y’u Rwanda kugira ngo bagire amahirwe yo kwiga ibihabera”.

Yakomeje atangaza ko mu masomo yabo ajyanye n’imibanire mpuzamahanga kuri iyi nshuro bazibanda ku bibera muri Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda rukaba arirwo bifuje ko rwababera urugero.

Umuyobozi w'ishuri rya gisirikare rya Tanzaniya aganira n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda.
Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rya Tanzaniya aganira n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Brig. Gen. Kayunga unayobora ishuri rya gisirikare muri tanzaniya avuga ko asanga ari byiza kubanza kwigisha abanyeshuri babo ibijyanye n’ibihugu biri mu muryango umwe, mbere y’uko bakwiga ibya kure. Ibyo bibandaho ni politiki, ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Iri shuri kandi ryigamo n’Abanyarwanda boherejwe mu bindi bice by’Afurika kugira ngo nabo bamenye ibihabera, nk’uko abaje mu Rwanda nabo bari bavuye kure y’aka karere.

Kuri uyu munsi ni naho bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo w’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga, nyuma y’uko bari bavuye gusura urwibutso rwa Genoside rwa Gisozi, aho beretswe amateka yaranze u Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka