Abasirikare bakuru 36 barahugurwa ku kuba indorerezi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi
Abasirikare bari mu rwego rw’aba-officiers bagera kuri 36 baturutse mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, Malawi na Australia bari guhabwa amasomo ku kuba indorerezi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi by’umuryango w’abibumbye (UN).
Lt.Gen. Ceasar Kayizari watangije ku mugaragaro ayo masomo kuwa mbere tariki 21/05/2012 muri Rwanda Military Academy i Nyakinama, yavuze ko aba-officiers bajya kuba indorerezi mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi bagomba gutegurwa neza, akaba ariyo mpamvu bari guhabwa ayo masomo.
Indorerezi zirinda kubogama. Ntabwo zigomba kubogamira kuri rumwe mu mpande zihaganganye ahubwo zigomba kuba amaso n’amatwi y’uwazitumye; nk’uko Lt.Gen. Ceasar Kayizari yabisobanuye.
Ayo masomo azagirira akamaro gakomeye igisirikare cy’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro gikora hirya no hino ku isi; nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Brig. Joseph Nzabamwita yabitangaje.
Geoff Tooth uhagarariye Australia mu Rwanda yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi akaba ari yo mpamvu ayo masomo atangiriye mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere ayo masomo atangiwe muri Afurika kandi kuba ayo masomo ari gutangwa ku nkunga y’igihugu cya Australia bigaragaza ubufatanye ndetse n’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Australia; nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Brig. Joseph Nzabamwita yabitangaje.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko hifuzwa ko ayo masomo yajya atangwa buri mwaka kandi agatangirwa mu Rwanda.
Ayo masomo yitwa “UN Military Observers Course” azamara ibyumweru bitatu. Yitabiriwe n’aba-officiers bagera kuri 36. Barimo 22 bo mu Rwanda, babiri bo mu Burundi, babiri bo muri Kenya, babiri bo muri Uganda, babiri bo muri Malawi na batandatu bo muri Australia.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira ingabo z’u Rwanda Discipline, umurava n’ubutwari bagira aho bari hose mu kazi kabo. igitekerezo cyanjye ni uko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ifatanyije na MINADEF barushaho kongera umubare w’ingabo kubanyarwanda cyane cyane igitsina gore. kuko nabo basigaye bashoboye gukora no kwitangira igihugu,Leta izarusheho kwita ku buzima n’umushahara by’umusirikare ufite ipeti rito.nkuko Mwalimu nawe arimo kwitabwaho.Muzagire urugendo ruhire n’akazi keza Murakoze!!!