Abasirikare bahuguwe uko bahuza n’abaturage gukemura ibibazo

Abasirikare batangiye koroherezwa akazi ko gukemura ibibazo binyuze mu mahugurwa agenerwa abasivili, kugira ingufu zose zifashishwe mu gukemura amakimbirane.

Uko isi itera imbere abasirikare sibo bonyine bagomba gukemura ibibazo aho biri, kubera ko ibibazo byiki gihe ari urusobe bisaba inzengo n’ingufu zitandukanye, nk’uko umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare ryigisha Amahoro (RPA) Col Jules Rutaremara abitangaza.

Abarangije amahugurwa baturutse mu bihugu bitandukanye.
Abarangije amahugurwa baturutse mu bihugu bitandukanye.

Agira ati “Abasirikare muri iki gihe, ahantu hari ibibazo ntabwo ari bo bonyine bakemura ibyo bibazo, kubera ko usanga ibibazo byiki gihe ari urusobe.

Bisaba inzego n’ingufu zitandukanye zizo nzego uko ari eshatu. Muraba bacya aha ngaha hari abajya mu butumwa ariko n’iyo batagiye bari mu gihugu cyabo bibagirira akamaro.”

Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 20 Gicurasi 2016, ubwo hasozwaga amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku bufatanye hagati y’abasirikare n’abasiviri bari mu mutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomye za Africa y’iburasirazuba (East African Standby Force).

Amahugurwa yari yitabiriwe n'abasivire, abapolise n'abasirikare 25 baturuka mu bihugu bya Comores, Kenya, Uganda, Sudani, Rwanda.
Amahugurwa yari yitabiriwe n’abasivire, abapolise n’abasirikare 25 baturuka mu bihugu bya Comores, Kenya, Uganda, Sudani, Rwanda.

Chief Supretendant of Police Rose Muhisoni, umwe mu bahuguwe, yavuze ko bungutse byinshi birimo uburyo zino nzego zishobora gufatanya hashakishwa amahoro mu bihugu birimo umutekano muce, ariko ngo ntibivuze ko n’ahandi bitakoreshwa.

Ati “Dufite abantu benshi bari mu nkambi, uburyo dushobora gukorana nabo, uburyo dushobora kubafasha, uburyo dushobora gukorana n’ubuyobozi ahaherereye abo bantu baba bari mukaga n’uburyo dushobora kwiyambaza izindi nzengo nk’imiryango itegamiye kuri leta mu gihe habaye ibibazo.”

CSP Muhisoni asobanura ko ibyo bungutse ari ibyo kwifashisha mu gihe cy'umutekano mucye.
CSP Muhisoni asobanura ko ibyo bungutse ari ibyo kwifashisha mu gihe cy’umutekano mucye.

Retired Brig Gen Andrew Rwigamba wari uhagarariye minisitiri w’ingabo, yavuze ko adashidikanya ko ubumenyi abahuguwe bahakuye, bazabukoresha neza mu bihe byo gushaka amahoro cyangwa bugakoreshwa bigisha bagenzi babo batagize amahirwe yo guhugurwa.

Amahugurwa yari yitabiriwe n’abasivire, abapolice n’abasirikare 25 baturuka mu bihugu bya Comores, Kenya, Uganda, Sudani, Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka