Abasirikare bacu ntibatozwa ngo babone amashuri makuru n’ubunyamwuga bwisumbuye gusa - Gen Mubarakh
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagaragaje ko abasirikare bakuru badatozwa gusa kugira ngo babone amashuri makuru n’ubunyamwuga bwisumbuye, kuko ari n’uburyo bubategura gukorera hamwe.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ku wa Mbere tari 21 Nyakanga 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itatu y’abayobozi bakuru b’amashuri ya gisirikare muri Afurika, agamije guhamya ubufatanye mu bya gisirikare no kuzamura urwego rw’imyigishirize n’ubunyamwuga, mu masomo atangwa mu mashuri makuru ya gisirikare ku mugabane w’Afurika, arimo kubera i Kigali.
Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu 18 by’Afurika, babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hamwe n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Kigali, abo bayobozi bakuru b’amashami ya gisirikare ku mugabane w’Afurika, basabwe ubufatanye hagamijwe kuzamura ubunyamwuga mu myigishirize y’amasomo batanga, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bigenda bigaragara hirya no hino kuri uyu mugabane.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen, Andrew Nyamvumba, avuga ko icyo iyi nama igamije ari ukurebera hamwe uko hazamurwa ireme ry’uburezi n’imyitozo bihabwa abasirikare.
Ati “Icyo iyi nama igamije ni ugutsura ubufatanye hagati y’amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika, kuzamura ireme ry’uburezi n’imyitozo ihatangirwa ndetse no kugira imyumvire imwe ku bitero bihari. Binyuze mu biganiro bifunguye, twifuza ko twabigiramo uruhare rufatika ruganisha ku mahoro, umutekano n’ubunyamwuga buteye imbere bw’abasirikare bakuru bacu b’ahazaza.”

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Gen Mubarakh Muganga yavuze ko aya mahugurwa afite uruhare runini mu kugaragaza ko abasirikare badatozwa gusa ngo babone amashuri makuru n’ubunyamwuga bwisumbuye.
Yagize ati “Aya mahugurwa y’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare, afite uruhare runini mu kugaragaza ko abasirikare bacu bakuru badatozwa gusa ngo babone amashuri makuru n’ubunyamwuga bwisumbuye, ko ahubwo ari n’uburyo bubategura gukorera hamwe mu bice bitandukanye.”
Yunzemo ati “Ni na ho twubakiye imyumvire ihuriweho y’uburyo imikorere y’imyitozo nkenerwa ikorwa. Akazi gakorerwa muri aya mahugurwa ni ko kamanuka kugera mu byumba by’amasomo n’ibibuga by’imyitozo, hagamijwe kuzamura urwego ruhamye mu kwitegura n’ubunyamwuga bw’abasirikare bakuru Afurika ikeneye.”
VIDEO : “Mu gihe mu Isi hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’ibibangamira amahoro n’umutekano, Afurika na yo ikwiye kurushaho gukaza imyitozo ya gisirikare, ijyanisha n’ubumenyi bukenewe mu guhangana n’ibibazo biriho.”
Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda,… pic.twitter.com/cRWqTCmerg
— Kigali Today (@kigalitoday) July 21, 2025
Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu 18 by’Afurika birimo u Rwanda, Ethiopia, Uganda, Misiri, Tanzania, Nigeria, Kenya n’ibindi.




Reba ibindi muri iyi video:
Amafoto na Video: George Salomo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|