Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Santrafurika bagenewe imidari y’icyubahiro
Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika, bari mu bo Umuryango w’Abibumbye wahaye imidali y’icyubahiro, ku bari mu nzego z’umutekano baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Iyi midali y’icyubahiro yitiriwe Dag Hammarskjold, yatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres ku wa 29 Gicurasi 2025. Iyi midali yombi yashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga.
Abasirikare b’u Rwanda bahawe iyi midali y’icyubahiro ni Sergeant Major Fiston Murwanashyaka witabye Imana tariki ya 24 Gashyantare 2024 na Cpl Eliakim Niyitegeka witabye Imana tariki ya 11 Nyakanga 2024.
Bombi baguye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA).
Muri rusange UN yatanze imidali ku bantu 57 bapfiriye mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye, barimo abasirikare 23, abasivili 33 n’umupolisi umwe.

Dag Hammarskjöld witiwe iyi midali, yabaye Umunyamabanga Mukuru wa UN wa kabiri kuva muri Mata 1953 kugeza muri Nzeri 1961 ubwo yitabaga Imana, azize impanuka y’indege yabereye muri Zambia.
U Rwanda ni Igihugu cya kabiri mu kugira umubare munini w’abasirikare n’abapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, aho gifite abakabakaba 5,900 barimo ab’igitsinagore 660 boherejwe mu bihugu birimo Repubulika ya Santrafurika no muri Sudani y’Epfo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|