Abasirikare 9 barwaniriraga FDLR n’imiryango yabo batashye mu Rwanda
Abasirikare icyenda barwaniriraga umutwe wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batashye mu Rwanda bari kumwe n’imiryango yabo tariki 12/06/2012 banyuze ku mupaka wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.
Babiri muri abo basirikare bafite ipeti rya premier sergent, umwe afite irya sergent n’aho abandi batandatu basigaye bafite ipeti rya kaporali. Abagore n’abana babakomokaho ni 22. Abatashye bose hamwe ni 31.
Aba bose bageze mu Rwanda baturutse i Masisi. Eraste Niyibizi ukomoka mu Rwerere mu cyahoze ari Gisenyi atangaza ko acyatumye yiyemeza gutahuka ari imirwano ishyamiranyije imitwe ya FDLR na Rahia Mutomboka iri guhitana abaturage. Yagize ati “nta mpamvu yo kuguma mu mirwano uzi neza ko iwanyu ari amahoro.”
Leonard Uwizeyimana na we yahunze igihugu mu 1994, yishimiye gutahuka kuko kuri we ngo igihe cyari kigeze kandi iyo arebye asanga ntacyo yungutse imyaka yose yabaye mu ishyamba. Uwizeyimana arasaba abandi Banyarwanda babayeho nabi muri Kongo gutaha mu Rwanda kuko ari amahoro.
Aba Banyarwanda batangaza ko gutaha mu Rwanda bitoroshye kuko bitwikira ijoro bagahunga kuko iyo bafashwe babica; nk’uko Simon Zigama abisobanura.
Zigama avuga ko atatashye kubera ko imirwano ikaze ahubwo ko yagiraga impungenge zo kugaruka agatangirira ubuzima kuri zeru mu gihe abandi bateye imbere.
Mu byumweru bibiri bishize umubare w’Abanyarwanda bataha wariyongereye kubera umutekano muke uri muri Kongo; nk’uko bisobanurwa na Kalisa Augustin, umukozi wo muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.
Aba banyarwanda batahutse uko ari 31 bahise bajyanwa mu nkambi ya Mutobo iri mu karere ka Musanze mu gihe bategereje kugezwa mu miryango.
Nyuma y’icyumweru abahoze ari abasirikare bazagaruka mu ngando bigishwe kwihangira imirimo, imyuga, kwibumbira mu makoperative n’ibindi; nk’uko Kalisa akomeza abisobanura. Ingando iyo zirangiye bahabwa imperekeza ingana n’ibihumbi 180 buri wese.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|