Abasirikare 50 bize uko bafasha uwahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abasirikare 50 b’Abanyarwanda bahuguwe uburyo bakwitwara ngo bakumire ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ndetse n’uko bafasha uwahuye naryo, mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye.

Ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi ibiri i Nyakinama mu karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki 15/08/2013, aba basirikare bavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha mu butumwa bw’amahoro bitegura kwitabira.

Bamwe mu basirikare bashoje amahugurwa ngo bize uko bafasha uwahuye n'ihohoterwa.
Bamwe mu basirikare bashoje amahugurwa ngo bize uko bafasha uwahuye n’ihohoterwa.

Lt Jeannette Musabyimfura, umwe mu bahuguwe ati: “Mu bihugu birimo intambara, abagore nibo ba mbere bahohoterwa hamwe n’abana. Twamenye uko twafasha abagore cyane cyane mu gihe cy’intambara ngo tubarinde ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’uko twafasha abahuye naryo”.

Avuga kandi ko bahuguwe ku bijyanye n’uko bakora ubutabazi bw’ibanze, ndetse n’uko bakorera ubuvugizi aba bagore baba bahuwe n’ihohoterwa, mu gihe bari mu butumwa butandukanye bw’amahoro.

Abashoje amahugurwa bahawe inyemezabumenyi.
Abashoje amahugurwa bahawe inyemezabumenyi.

Col. Jill Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, ishuri ryakiriye aya mahugurwa, avuga ko aya masomo bayahawe ngo azabafashe mu butumwa bw’amahoro boherezwamo hanze y’igihugu. Gusa ngo ubu bumenyi buzanabagirira akamaro mu kazi kandi bashingwa.

Ati: “nubwo aya masomo yari ashingiye ku bikorwa nk’ibi bibera za Darfur, ndibwira ko ibivamo byafasha ingabo z’u Rwanda kugirango zirwanye ibyo byaha aho zaba ziri hose”.

Avuga kandi ko aya masomo abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda. Hakaba haratoranyijwe iki gihugu, bitewe n’intera u Rwanda rugenda rutera mu guteza imbere uburinganire, ibi bikaba binagaragara mu ngabo zoherezwa mu kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’isi.

Abashoje amahugurwa hamwe n'abayatanze bafata ifoto y'urwibutso.
Abashoje amahugurwa hamwe n’abayatanze bafata ifoto y’urwibutso.

Aya mahugurwa yateguwe n’ishuri Rwanda peace academy, UN Women, ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ‘UN peace Keeping operations’ rikorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 4 )

twishimiye abasirikare bacunintwari naho mumahanga berekana ubwenge budasanzwe mubutabazi

bizimungu yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

URwanda ni cyo gihugu kiri imbere mu guteza imbere uburinganire, ntawabishidikanya ho! Abana babakobwa bari barakandamijwe, ariko ubu bameze kimwe nk’abahungu, ahubwo aho bukera barabanyuraho.

Manzi yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Mukomereze aho, muzajye mu mahanga mutyaye no mu bwenge. Tugomba kwerekana ko uko batekereza ko uRwanda ari igihugu gito, ataribyo, kuko gifite ubwenge bwagutse.

Muhire yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ihohoterw rishingiye ku gitsina rwose rirakabije,nibarihagurukire. Izi ngabo rwose zizadufashe kubyigisha abandi no gukumira iri hohoterwa, nkuko basanzwe ari abambere mu kubungabunga umutekano w’igihugu.

Batamuliza yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka