Abasirikare 22 basoje amahugurwa ku gukusanya ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera
Abasirikare 22 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje amahugurwa ku rwego rw’Igihugu mu bijyanye n’ubugenzacyaha ku bijyanye no gukusanya ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.
Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tarik 06 Nzeri 2024, ahabwa abashinjacyaha, abagenzacyaha ndetse n’abacamanza mu Ngabo z’u Rwanda, ku bufatanye n’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI)
Muri aya mahugurwa, abayitabiriye bungutse ubumenyi bwibanze ku kwegeranya ibimenyetso ndetse no gukurikiza inzira z’ibanze binyuze mu ikusanyamakuru, kurinda no gusesengura ibimenyetso mu gihe habayeho icyaha cyo gusambanya n’ihohoterwa.
Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, Col Pacifique KABANDA, Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, yagaragaje ko hakenewe amahugurwa mu gucunga imanza z’inshinjabyaha anasaba abitabiriye amahugurwa gukoresha ubumenyi bahawe mu gucyaha abarenga ku mategeko haba mu Rwanda ndetse no mu butumwa bw’amahoro boherezwamo.
Mu izina rya RDF na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yashimiye byimazeyo abari bahagarariye ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera ku bw’amahugurwa y’ingirakamaro baganeye abo mu nzego z’ubutabera mu gisirikare cy’u Rwanda.
Mu izina ry’umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI), Dr Justin KABERA, yagaragaje akamaro ko gukusanya ibimenyetso mu gihe cy’ubugenzacyaha ku manza nshinjabyaha anashimira ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye bwazo mu kuzamura ireme ry’ubutabera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|