Abasirikare 127 ba RDF basoje amasomo y’ibijyanye na Muzika

Ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023 nibwo abasirikare 127 b’Ingabo za RDF bahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’amasomo ya Muzika, barangije kwiga mu ishuri rya Gisirikare rya Band Basic Music Courses.

Ni amahugurwa bamazemo igihe cy’umwaka, bigiyemo ibijyanye n’amasomo atandukanye harimo ay’Umuziki w’ibanze, hamwe n’ibindi byose bifitanye isano n’umuziki, by’umwihariko ukunze gukoreshwa n’ishami ry’igisirikare cya RDF rya Army Band.

Mu birori byo kubaha impamyabumenyi byabereye mu Kigo cya gisirikare cya Kanombe (Kanombe Military Barracks), umuyobozi wacyo Maj Gen Alex Turagara wari uhagarariye umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, yashimiye abahawe impamyabumenyi kuba barangije amasomo yabo, anabasaba gukoresha ubumenyi bahawe kugira ngo bakomeze guteza imbere umwuga wabo, mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’Igihugu muri rusange.

Abasirikare 127 bahawe impamyabumenyi ni abo mu ishami rya Gisirikare rya Army Band, rimenyerewe cyane mu gucuranga indirimbo zitandukanye mu mihango ya Gisirikare cyangwa indi ya Leta, ziba ziganjemo indirimbo z’Ibihugu bitandukanye cyangwa izindi zigendanye n’imihango baba bitabiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka