Abasilikare bo muri EAC bari guhugurwa ku myifatire mu mwuga

Abasilikare bari mu rwego rw’aba-officier baturutse mu bihugu by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) bateraniye mu kigo cya gisirikare cy’i Nyakinama (Rwanda Military Academy) mu karere ka Musanze mu mahugurwa ku mategeko mpuzamahanga agenga umwuga wa gisirikare ndetse n’imyifatire awugenga.

Kuri uyu wa mbere tariki 05/03/2012 ubwo yatangizaga ayo mahugurwa, Général de Brigade Jack Musemakweli, yavuze ko ayo mahugurwa azagirira akamaro abo basirikare, ndetse n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF)muri rusange, kuko bazabasha kumenya imyifatire yabo ikwiye mu gihe cy’intambara ndetse n’imyitwarire isanzwe y’umwuga wa gisirikare.

Yakomeje avuga ko abo ba-officier bazabasha kunguka ubumenyi ku cyo umusirikare akwiye gukora mu gihe cy’intambara ikomeye, aho igihe kiba ari gito; ubuzima bw’abasivili bubangamiwe kandi umusilikare agomba kubakiza.

Umuyobozi wa Rwanda Military Academy y’i Nyakinama, Colonel Innocent Kabandana, yavuze ko bahisemo ko ayo mahugurwa abera mu Rwanda kuko igisirikare cy’u Rwanda cyimaze kuba inararibonye mu ntambara nyir’izina zitandukanye ndetse no mu bindi bikorwa byo guharanira amahoro.

Ayo mahugurwa yitwa Interantional Course on Military Ethics and the Law of Armed Conflict, azamara igihe cy’ibyumweru bitatu.

Aba-officier bateraniye muri ayo mahugurwa ni 30 baturutse muri EAC (Rwanda, Burundi, Kenya, Tanzaniya na Uganda) harimo Abanyarwanda 18. Aya mahugurwa yatewe inkunga n’igihugu cy’u Buholandi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka