Abasilamu biga muri RTC-Gisenyi biyemeje gukangurira urubyiruko kwirinda ibibi

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’amahoteri n’ubukerarugendo (Rwanda Tourism College/RTC) Ishami rya Gisenyi, Emmanuel Sebuhoro, avuga ko uruhare rw’amadini mu burezi bw’urubyiruko rw’Abanyarwanda rucyenewe kuko atuma urubyiruko rutarangarira mubibi ahubwo akabigisha gukora ibyiza.

Ibi yabitangaje ubwo abanyeshuri bo mu idini ya Islam biga muri iryo shuri batangizaga umuryango wa Kisilamu anaboneraho kubasaba gukomeza gusakaza imbuto y’urukundo, kugira ngo bashobore gufasha abayigamo kubaho beza no gukora ibikorwa byiza aho kubemerera kwishora mu bikorwa bibi nko kunywa ibiyobyabwenge.

Mufti w'u Rwanda Ibrahim Kayitare mu gikorwa cyo gutangiza umuryango wa Islam muri RTC Gisenyi.
Mufti w’u Rwanda Ibrahim Kayitare mu gikorwa cyo gutangiza umuryango wa Islam muri RTC Gisenyi.

Mufti w’u Rwanda Ibrahim Kayitare witabiriye uyu muhango wabaye tariki 06/08/2014 akaba yasabye abanyeshuri biga mu mashuri makuru kugira uruhare mu gusubiza ibibazo byugarije urubyiruko birimo ibiyobyabwenge ndetse no kwiga bagamije kurushaho kubaka igihugu.

Tuyishime Abdul Karim, umunyeshuri uhagarariye abandi muri Islam mu karere ka Rubavu atangaza ko ibyo basabwa aribyo bashaka gushyira mu bikorwa bahereye ku muryango mushya bise Communauté des Etudiant Musulmans ugamije kurushaho kwigisha ijambo ry’Imana mu bikorwa harimo no kurwanya ibiyobyabwenge.

Abanyeshuri biga muri RTC-Gisenyi basenga nyuma yo gushinga umuryango wabo.
Abanyeshuri biga muri RTC-Gisenyi basenga nyuma yo gushinga umuryango wabo.

Kuba akarere ka Rubavu gaturanye n’igihugu cya Kongo hakunze guhingwa urumogi, bigira ingaruka ku Rwanda no ku rubyiruko rwo mu karere ka Rubavu, amadini akaba asabwa kwegera urubyiruko arufashwa kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge birimo n’ibisindisha birenze urugero.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka