Abasilamu bavuga ko batumiwe nta cyababuza kwitabira ibirori bya Noheli

Abakirisitu bavuga ko badatumira bagenzi babo b’abasilamu mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani, bitewe n’uko imyemerere ya kiyisilamu itemera kwizihiza iyo minsi.

Mu minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani ni yo abakirisitu bahura bagasabana
Mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ni yo abakirisitu bahura bagasabana

Abenshi bakunda kwibaza impamvu usanga mu minsi mikuru nka Noheli n’Ubunani nta basilamu bakunda kuyigaragaramo, hakaba abakeka ko bifite isano no kubaheza mu gihe abayisilamu bo batumira buri wese iyo bizihije iminsi mikuru y’idini nka ‘Eid ilfitri.’

Iyo uganiriye na benshi bemeza ko nta kibazo kiba kirimo kuba umusilamu atakuzira mu birori ariko wowe ukajya mu bye, kuko ngo imyemerere ari ikintu umuntu adapfa guhindura uko ashatse.

Ndayisenga Everiste wo mu Murenge wa Muhima, avuga ko ntawe aratumira kuko azi ko imyemerere yabo itemera Yezu (Cyangwa Yesu), ariko akavuga ko habonetse umutumira bitamubuza kwitabira.

Ati “Noheli ubundi itwibutsa ivuka ry’umwami Yesu,Umusilamu rero kumubwira uti ngwino twizihize noheli kandi atabyemera biragoye kuba wamutumira kuko abenshi kuri bo ni nk’indi minsi isanzwe.

Abayisilamu basanzwe batumira abakirisitu mu birori by'iminsi mikuru yabo
Abayisilamu basanzwe batumira abakirisitu mu birori by’iminsi mikuru yabo

Mugenzi we witwa Uwimana Angelique we avuga ko hari n’abatemera ubutumire bitewe n’uko bashaka kwirinda kuba bahura n’abatetse inyama zitemewe mu idini ryabo nk’ingurube.

Ati “Umusilamu niwe utemera kuza kuko hari aho adashobora kurya atahizeye kandi burya n’inyama ntabwo bapfa kuzirya mu rugo urwo ari rwo rwose.”

Bamwe mu bayisilamu ntibemeranya n’abavuga ko umuntu yakwanga gutumira abayisilamu yitwaje ko batemera umunsi mukuru wa Noheli, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Ingabire Halima utuye i Nyamirambo.

Ati “Umunsi wa Noheli abisilamu ntibawemera kubera ko ntaho wanditse nta n’aho uzwi. Ariko ubutumire ushobora kubwitabira kubera ko n’abavandimwe bacu ntabwo tugomba kubashyira ku ruhande.”

Padiri Komezusenge Sylvere wa Paruwasi ya Muhanga, kuri Noheli iheruka, yatanze ubutumwa avuga ko noheli itizihizwa n’abakirisitu gusa, avuga ko bikwiye ko uyu munsi uba ugomba kwizihizwa n’abantu bose utitaye ku idini umuntu akomokamo.

Yagize ati “kuri Noheli n’abatari abakirisitu bamenya ko hari umunsi mukuru, cyane cyane ko abantu baba barateguye amafunguro kandi n’abapagani na bo barayakenera.”

“Mu gihe abakirisitu baba barimo kwitegura Noheli n’abapagani bumva batasigara, kuko Noheli ni umunsi mukuru ujyana ibyishimo mu ngo zose, ntabwo ari umunsi mukuru ugarukira mu kiriziya.”

Ubusanzwe umunsi wa Noheli wizihizwa buri mwaka,ku itariki ya 25 Ukuboza, aho abawemera bavuga ko ubibutsa ivuka rya Yezu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kunkuru mutugejeje
Nabagiraga inama ubutaha nimujya mujya gukora inkuru kubijyanye nimyemerere ko mwazajya mujya kubaza umuyobozi ukuriye umuryango widin cyangwa umumenyi wabyigiye wiryo din aho kubaza umuyoboke usanzwe murakoze

ngweshi yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka