Abasigaranye izina rya Ruhengeri bati “Jenoside ntizongera ukundi”
Izina Ruhengeri ryari icyahoze ari Perefegitura, ubu ryasigaye ari iry’Akagari ko mu Murenge wa Muhoza mu Mujyi wa Musanze.

Akagari ka Ruhengeri ni nako kubatsemo ibiro by’Akarere ka Musanze, Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ruri ahahoze Ingoro y’Ubutabera (Cour d’Appel de Ruhengeri) rushyinguyemo imibiri irenga 800 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imibiri ishyinguye muri urwo rwibutso, ni iy’Abatutsi biciwe ku rukiko, ubwo bazanwaga bakuwe aho bari bahungiye kuri Sous Perefegitura ya Busengo, bababeshya ko babahungishirije ahatangirwa ubutabera, abandi bakaza bagana urwo rukiko aho batekerezaga ko bakirira babiraramo barabica.
Mu muco w’Abatuye akagari ka Ruhengeri gafite bamwe mu biciwe kuri urwo rukiko, ni ukugira umunsi wihariye bategura buri mwaka bakibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho bajya ku nzibutso za Jenoside bagasobanurirwa amateka, mu rwego rwo guharanira ko amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside itagera mu kagari kabo.
Ni nabyo bakoze ku wa 20 Kamena, ubwo bateguraga umunsi wo kwibuka Jenoside, maze bakora urugendo rwo kwibuka Jenoside, bagana ku rwibutso rwa Musanze.

Abenshi mu babona icyo gikorwa cy’ako Kagari, bavuga ko ari urugero rwiza abandi bakwiye kwigiraho, mu rwego rwo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bigira ku mateka.
Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Karisa Claude wari waherekeje abo baturage ni umwe mubishimiye icyo gikorwa, agira ati ‟Ibi mukoze nk’Akagari ni urugero rwiza rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Abo baturage bavuga ko bashyize hamwe mu gukumira icyababibamo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, babikangurira cyane urubyiruko, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Mukamusoni Djasmini abivuga.
Agira ati ‟Mu myaka 31 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi twize byinshi, abatuye Akagari ka Ruhengeri bafite imyumvire myiza. Kuza hano ku rwibutso rwa Jenoside nibo ubwabo babyitegurira”.
Yavuze kandi ko abo baturage bafite inyota yo gukosora amateka mabi yaranze u Rwanda, bakabitoza urubyiruko, ari nayo mpamvu buri mwaka basura urwibutso rwa Jenoside bagasobanurirwa amateka atandukanye.

Abenshi mu bitabiriye iki gikorwa ni urubyiruko ruvuga ko rwifuza gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda, barwanya uwo ari we wese wagarura amacakubiri mu banyarwanda.
Boneza Jean Christian ati ‟Urubyiruko kuba twibuka bidufasha kumenya amateka yaranze igihugu cyacu, turushaho gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda”.
Abaturage b’Akagari ka Ruhengeri, bageneye babiri mu batishoboye barokotse Jenoside igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|