Abasigajwe inyuma n’amateka ntibatereranywe ahubwo bafitiwe gahunda zihariye

Mu nama n’abaturage yabereye mu mujyi wa Muhanga, tariki 03/01/2012, umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho mwiza y’abaturage, Fortune Mukagatana, yabwiye abakeka ko abasigajwe inyuma n’amateka batitabwaho ko bitabwaho kimwe n’abandi Banyarwanda bakanagenerwa gahunza zihariye.

Ibi Mukagatana yabivuze mu gihe hari bamwe mu Basigajwe inyuma n’amateka bavuze ko hari hagunda za Leta zireba abakene zitajya zibagezwaho. Marie Uwimana uhagarariye Abasigajwe inyuma n’amateka mu karere ka Muhanga, Ruhango na Ngororero avuga ko hari ibibazo aba baturage bagira ariko bitajya bizirikanwa n’ababayobora.

Uwimana ati “hari abaturage basigajwe inyuma n’amateka batajya bagezwaho gahunda za ‘gira inka Munyarwanda’, ndetse no kubakirwa nk’abandi bakene bose. Dufite abapfakazi bagenda bacumbika ahantu hose kuko batagira iyo baba”.

Mukagatana avuga ko aba baturage bagezwaho izi gahunda kimwe nk’abandi baturege b’abakene ariko bo bakazangiza kubera imyumvire iri hasi bagifite. Ati “Hari Abasigajwe inyuma n’amateka twubakiye basenya amazu yabo bagurisha amabati. Hari n’aho ugisanga amazu yabo asakaye igice kimwe ikindi barakiririye isakaro”.

Mu rwego rwo kubafasha kimwe n’abandi bakene bose abatuye mu mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Rugarama bagiye guhabwa inka 16, icumi muri zo zizagenerwa Abasigajwe inyuma n’amateka.

Izi nka zirororerwa mu kiraro rusange kugirango zibashe kwitabwaho by’umwihariko kuko usanga kenshi aba basigajwe inyuma n’amateka nta bushozozi ndetse n’amasambu bafite yo kuzororeremo. Umusaruro uzaturuka kuri izi nka ndetse nazo ubwazo bizaba ibyabo.

Aba baturage kandi bazakurikiranwa by’umvihariko n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku kagari ndetse n’umuganga w’amatungo kugira ngo ikibazo cyo kwangiza ibikorwa bagenerwa kitazongera kubaho ukundi.

Mukagatana avuga kandi ko aba baturage bakuze kurangwa no kutaba ahatu hamwe kuko bakunze kwimuka bikaba ari imbogamizi mu kubafasha byimbitse.
Abaturage b’akarere ka Muhanga barasabwa gufata abasigajwe inyuma n’amateka nk’abandi Banyarwanda kuko bakunze kunenwa kuva kera.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka