Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Mata barishimira intambwe bamaze gutera

Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko iyo birebye babona hari intambwe bateye bajijuka, bakifuza korozwa no guhabwa aho guhinga kugira ngo babashe kwikura no mu bukene.

Vincent Bavakure, umuyobozi wa COPORWA aganira n'Abasigajwe inyuma n'amateka b'i Mata
Vincent Bavakure, umuyobozi wa COPORWA aganira n’Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Mata

Intambwe bateye kandi ngo bayikesha umuryango COPORWA (umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda), mu mushinga wakoze wo kubegera ukabafasha guhindura imyumvire no kugira ngo ibyifuzo byabo bishyirwe mu igenamigambi ry’akarere (PPIMA).

Anatolie Nyirabanguka, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka w’ahitwa Nyacyondo, ubu akaba ari muri njyanama y’akagari batuyemo ka Nyamabuye, avuga ko bataregerwa na COPORWA hari imyitwarire bari bafite muri rusange, na we agaya, ariko yahindutse.

Agira ati “Umugore n’umugabo bajyanaga mu kabari, aho batahiye bakarara barwana, ugasanga umwe yakomerekeje undi. Abana ntibaryaga, ugasanga umwana yasinziriye ku rubaraza rw’inzu. Ugasanga umugore yambaye agatenge atajya amesa”.

Yungamo ati “Ariko ubungubu umugore asigaye ataha kare akibuka ko yasize umwana, akazana ibijumba n’udushyimbo agateka, niba n’umugabo yasigaye anywa agacupa ntakirindira ko batahana”.

Ibyo avuga bishimangirwa na Bosco Ndayisenga, umusore w’imyaka 24.

Agira ati “Menya ubwenge mfite nk’imyaka umunani, nigaga mu wa kabiri w’amashuri abanza. Kurya rimwe ku munsi byari nk’intego kandi na bwo bikaba nk’amahirwe. Ugasanga ufite umwanda ariko ubona ari ibisanzwe. Urwaye amavunja ugasanga avuga ngo ni ko Imana yabishatse”.

Akomeza agira ati “Ubungubu ugenda mu nzira wambaye umwenda usa nabi, ukumva ko uri ikibazo imbere ya bagenzi bawe. Ukamenya ko niba uhohotewe hari aho ugomba kubariza”.

Intambwe bateye kandi ngo ituma muri rusange batakinenwa nka kera, kuko ubungubu ngo bikorwa n’abantu bakuru, na bwo mu bwenge, nta kuberurira. Ariko abakiri batoya bo ngo barasangira nta kibazo.

Gushyingirana n’abandi Banyarwanda byo ariko biracyari ku rwego rwo hasi, kandi ngo n’iyo bibaye, abagabo bashatse abakobwa babo ntibajya bafata igihe cyo kuza iwabo w’umukobwa bazanye inzoga ngo basabane.

Ndayisenga avuga ko abana babo babashije kwiga bose, byazakuraho burundu ko bakomeza gufatwa nk’abasigajwe inyuma n’amateka.

Agira ati “Ntekereza ko abana bize bose, muri 2050 twazaba turi abaturage bari ku rwego rumwe nk’urw’abandi Banyarwanda”.

Anavuga ko ikindi cyabafasha ari uguhabwa uburyo bw’imikorere, bahugurwa mu bijyanye no kwihangira imirimo, bakanafashwa kubona igishoro.

Ati “Ntabwo wakorera ibihumbi bibiri, ubikoreye nyakabyizi, ngo uzashingemo bizinesi yo gucuruza. Urugero nkanjye w’umusore, ndi mu rugo. Mfite ababyeyi n’abavandimwe ngomba kwitaho. Bya bihumbi bibiri ntabwo wabishingamo bizinesi ngo izafate”.

Nyirabanguka yongeraho ko ikindi bakorerwa ari uguhabwa aho guhinga bakanorozwa amatungo magufiya, kuko ngo basanze ububumbyi butatuma bazamuka, ahanini kubera ko n’abantu batakifashisha inkono mu guteka.

Vincent Bavakure, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COPORWA, avuga ko ibyifuzo by’aba bagenerwabikorwa babo bazabikorera ubuvugizi, kugira ngo bafashwe nk’abaturage b’abakene bakeneye kuzamurwa.

Anavuga ko ibyo bishimira bituruka mu bukangurambaga bagiye babakorera kuva muri 2010, ku nkunga y’umuryango NPA wo mu gihugu cya Norvège.

Umuryango COPORWA wo washinzwe muri Gicurasi 1995, mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’ababumbyi bazwi ku izina ry’Abasigajwe inyuma n’amateka.

COPORWA yihaye intego yo guteza imbere uburenganzira bw’abo Banyarwanda binyuze mu nkingi eshanu ari zo iy’uburezi, uburinganire n’Ubuzima, iy’isesengura rya Politiki n’ubuvugizi, iy’umuco n’ibidukikije, iy’iterambere ry’imibereho myiza n’iy’uburenganzira bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka