Abashoramari barahamagarirwa kujya mu bwubatsi no mu nganda

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), buhamagarira abashoramari bakorera mu Ntara gutinyuka bagashora amafaranga mu mishinga yo kubaka n’inganda, kuko hari amahirwe arimo gutangwa.

Beretswe ahari amahirwe yo gushora imari
Beretswe ahari amahirwe yo gushora imari

Philippe Luck, umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB, yabwiye Kigali Today ko bashaka ko abantu bashora imari ariko bakagura ibyo bakora.

Agira ati "Abantu bakoreshe amahirwe yashyizweho mu kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, ishoramari ryiyongere ariko tuborohereze ibikorwa byabo bitere imbere. Twaberetse amahirwe ahari bakubakiraho muri iyi ntara, no kwagura ibikorwa mu buhinzi n’ubworozi, kubaka inzu zo guturamo n’inganda zongerera agaciro ibikomoka mu buhinzi n’ubworozi."

Ubuyobozi bwa RDB bufatanyije na banki y’iterambere (BRD), batangaza ko hari inguzanyo yagenewe imishanga yo kubaka inzu, gukora inganda hamwe no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibi bikazafasha u Rwanda guhanga imirimo mishya, hamwe no kugabanya ibyo rutumiza mu mahanga.

Inguzanyo zitangwa zikubiyemo ibyiciro bitatu, abafite imishinga bakaba basabwa kuba bagaragaza ishoramari bazakoresha mu myaka itanu, aho abafite inganda ziciriritse mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi basabwa kuzakoresha nibura ibihumbi 100 by’Amadolari, inganda nini zisabwa kuzakoresha nibura mu myaka itanu Miliyoni y’Amadolari, naho imishinga irebana n’ubwubatsi igomba kuzakoresha nibura Miliyoni 10 z’Amadalari y’Amerika.

Philippe Luck avuga ko iyi gahunda yashyizweho nyuma ya Covid-19 yongerewe kubera hari benshi babisaba, byiyongeraho ko habayeho kuzamuka kw’ibiciro ku isoko, no guhungabana kw’ingendo bitera ikibazo cyo gutinda kw’ibicuruzwa biva mu mahanga.

Agira ati "Ibicuruzwa byarazamutse bituma iyi gahunda yongerwa kugira ngo abarebwa na yo bongere ibikorwa."

Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko kuva iyi gahunda yatangira hamaze kwandikwa imishinga 122 ifite agaciro ka Miliyari 3 z’Amadolari y’Amerika, ikaba iteganya gutanga akazi kabarirwa mu bihumbi 37.

Philippe Luck ati "Mu bintu bigenderwaho mu gutanga amahirwe ni ukureba umusaruro umushinga uzatanga, nko gutanga akazi hamwe n’ibikorwa bazakora, tugamije kugabanya ibyo dutumiza hanze, ariko dushaka ko imishinga yanditswe ishobora gushyirwa mu bikorwa."

Hari ibiteguye gushora imari mu magaraje
Hari ibiteguye gushora imari mu magaraje

Bamwe mu bikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko bishimiye ibi bikorwa biborohereza mu kuzahura ubukungu, kuko byatumye abari barahombye bongera gukora.

Matabaro Nzamwita ufite ikigo gikora imigati mu mujyi wa Gisenyi, avuga ko yahawe Miliyoni 15 nyuma y’icyorezo cya Covid-19, ubwo yari yarahombye.

Agira ati "Inkunga yaramfashije kuko ubukungu bwari bwahungabanye, Leta yashoboye kubibona kuko ntifuzaga gufunga, bantera inkunga mu mafaranga bituma nkomeza ibikorwa n’abakozi nari narahagaritse nongera kubashyira mu kazi, ndetse n’imodoka zari zarahagaze nongera kuzikoresha imirimo irakomeza."

Avuga ko nyuma yo kubona inguzanyo ya Miliyoni 15 ibikorwa byasubiye ku murongo mu mezi atandatu, ndetse n’ibikorwa yari yarasubitse arabisubukura harimo no kubaka.

Ati "Bampaye miliyoni 15 zagombaga kwishyurwa mu myaka itatu harimo n’umwaka wo kwisuganya kandi nishyura neza."

Mugwaneza Moise, umuyobozi w’igaraji MEDICAR rikorera i Rubavu, avuga ko bagiye gukora imishinga ifasha Igihugu harimo guteranya imodoka zikoresha amashanyarazi.

Agira ati "Haboneka imodoka zisohora imyotsi myinshi bikangiza ikirere, twe dufite umushinga wo guteranya izikoresha amashanyarazi. Turizera ko tuzajya muri iyi gahunda kandi bizatanga umusaruro mu kugabanya imyuka yangiza ikirere, binatange akazi."

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, avuga ko abikorera bo mu Ntara ayobora bagomba gukoresha amahirwe bafite.

Ati "Dufite amahirwe menshi yo gukoresha, kandi ndizera ko abikorera bazashobora kuyabyaza inyungu. Dufite Intara ifite ikirere cyiza kibonekamo imvura, dushobora kongera umusaruro w’ibiva mu buhinzi n’ubworozi, dukeneye umusaruro mwinshi w’amata. Dufite isoko rinini ry’inyama, dukeneye kongera ubworozi bw’amafi mu Kivu, ariko dukeneye no kongera ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kongera ubuso buhingwaho icyayi ku mukandara wa Nyungwe no kongera ubushobozi bw’inganda z’icyayi."

Ubuyobozi bwa BRD butangaza ko abashaka amafaranga mu mishinga yo guteza imbere inganda zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, banyura muri gahunda yiswe HATANA kandi imishinga itsinze ihabwa amafaranga yishyurwa ku nyungu ntoya, byiyongeraho gukurirwaho imisoro ku bikoresho bagura mu gihugu, mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no hanze yako.

Abashoramari barahamagarirwa kujya mu bwubatsi no mu nganda
Abashoramari barahamagarirwa kujya mu bwubatsi no mu nganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriweho neza ,nibyiza pe gushora imari munganda no mubwubatsi ariko Leta yibukeko Hari nabandi baribagamije kwiteza imbere bacyiri hasi noneho icyorezo cya Covid cyikababera inzitizi bakaba barahombye burundu.

Emmanuel Twagirayezu yanditse ku itariki ya: 16-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka