Abashoramari ba Pharo bagiye kongera ibikorwa bakorera mu Rwanda
Sosiyete Pharo isanzwe ifite ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda, yizeje Perezida Paul Kagame ko bazakomeza gushora imari mu bikorwa by’iterambere mu Rwanda.

Umuyobozi wa Pharo Guillaume Fonkell, yabitangaje mu biganiro bagiranye na Perezida Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2017.
Yagize ati “.Dusanzwe dushora imari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, haba mu kubaka inzu, mu mitungo no mu mpapuro z’agaciro, kandi turashaka gukomeza gushora imari mu bikorwa by’iterambere mu Rwanda.”

Pharo ifite ishoramari rigera kuri miliyari 9Frw, imaze kugira imigabane ingana na 10% mu nyubako ya Kigali Heights, baguze zimwe mu mpapuro z’agaciro (Tresury Bonds) u Rwanda ruherutse gushyira ku isoko.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete, yavuze ko iri tsinda rigizwe n’abashoramari 60 ryaje mu Rwanda mu rwego rwo kumenya neza amateka ya rwo n’aho bagomba kongera ingufu mu ishoramari.

Ati “Bafite amafaranga bacunga y’abantu bakize n’abandi baba bifuza ko amafaranga yabo yabyara umusaruro. Ni muri urwo rwego rero bahisemo kuza mu Rwanda kandi bamaze kugira ishoramari mu Rwanda ryinshi.”
Pharo yashinzwe mu mwaka wa 2000, kuri ubu ikorera mu mijyi itatu ikomeye ku isi ari yo, New York, London na Hong Kong. Ikanagira ishoramari mu bihugu nka Nigeria, Kenya na Ghana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|