Abashoferi batwara tagisi nto birukanywe mu mujyi wa Kigali bagejeje ikibazo cyabo kuri Sena

Itsinda ry’abashoferi batanu bayobowe na James Nigirente ryagejeje ikibazo bagenzi babo batewe n’uko banki ziri kubasaba kwishyura inguzanyo bari bahawe, nyuma y’uko ubuyobozi bw’umjyi wa Kigali buciriye tagisi nto kuhakorera.

Iri tsinda ryakajije ikibazo cyabo nyuma y’aho hari bagenzi babo bagera kuri bane batawe muri yombi na Polisi y’igihugu ibashinja gukora imyigaragambyo itemewe. Gusa aba bashoferi bakavuga ko bashakaga gushyikiriza ibaruwa Minisitiri w’Intebe igaragaza akarengane kabo.

Nigirente yatangarije abanyamakuru ko akarengane bagiriwe ari uko bajyanywe mu mihanda itagira abagenzi, kandi baratse inguzanyo nk’uko gahunda ya Leta ikangurira Abanyarwanda kwihangira imirimo.

Nigirente na bagenzi be bari gusobanurira abanyamakuru icyo batekereza cyakorwa kugira ngo bakomeze bakore.
Nigirente na bagenzi be bari gusobanurira abanyamakuru icyo batekereza cyakorwa kugira ngo bakomeze bakore.

Yagize ati: “Twabisobanuye iby’imyigaragambyo; ni nacyo tubatumye ko badukorera ubuvugizi bagenzi bacu bafunze bagafungurwa kuko gutwara ibaruwa kwa Minisitiri w’intebe ntago bivuze imyigaragambyo mu by’ukuri.

Twe turasaba ko batureka tugakorera mu mujyi nk’uko byari bisanzwe noneho ayo makwasiteri (coasters) badusaba tukazayagura mu gice cy’imyaka itatu tumaze kwisuganya tukishyira hamwe. Tugasangira ku byiza by’iki gihugu.”

Nigirente na bagenzi be bemeza ko n’ubwo ari gahunda ya Leta nta wukwiye kwirengagiza ko bose batanga imisoro ikora iyo mihanda bari kwirukanwamo. Bavuze ko nabo bifuza kugira imodoka zigezweho ariko badashobora kubikora mu gihe bagifite imyenda bagomba kwishyura.

Ibaruwa bandikiwe na banki Copedu ibibutsa ko bagomba gukomeza kwishyura inguzanyo batse.
Ibaruwa bandikiwe na banki Copedu ibibutsa ko bagomba gukomeza kwishyura inguzanyo batse.

Ku ruhande rwa Sena nk’urwego rushinzwe ubuvugizi, nta gisubizo rwabahaye ariko rwabemereye kubakorera ubuvugizi kuko icyemezo cyabo cyumvikana, nk’uko Hon. Perine Mukankusi, uhagarariye komisiyo y’imari n’ubukungu muri Sena yabitangaje.

Hon. Mukankusi yatangaje ko bazegera umujyi wa Kigali na RURA n’ibindi bigo by’abafatanyabikorwa bakaganira kuri iki kibazo ariko bagendeye ku mategeko ariho yatowe.

Ati: “Ubu nta myanzuro twavuga ngo turatanze tumaze kumva uruhande rumwe imyanzuro iza ari uko umaze kumva impande zombi ariko ikirimo ni uko turi Abanyarwanda, ari abashoferi bakaba ari Abanyarwanda n’abafashe ibi byemezo nabo bakaba ari Abanyarwanda. Icyo nshaka kuvuga ni uko nta kugambirira gukora akarengane. Ubuyobozi ntago bwagambirira icyo.”

Hon. Mukankusi asobanura ko ikibazo cy'abo bashoferi bazakiganiraho n'inzego zibishinwe.
Hon. Mukankusi asobanura ko ikibazo cy’abo bashoferi bazakiganiraho n’inzego zibishinwe.

Ku bijyanye n’uko abo bashoferi basabye ko bagenzi babo bagera kuri bane barekurwa, Hon. Mukankusi yatangaje ko icyo kiri mu maboko y’ubutabera aribwo buzagikemura.

Aba bashoferi bahamagajwe na Sena nyuma y’aho bayishyikirije ikibazo cyabo. Igisubizo bakazakimenyeshwa ibiganiro n’impande zombi birangiye.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

njye bona na sena tacyo izakora kubona abantu bafuzwe kandi nta mwigaragabyo twuvise erega president niwe gisubizo naho mwe abashoferi muri abanyamahanga murwanda udafite amafaranga uba utari umunyarwanda wuzuye ubuse KBS na royal nibo bacyemuye ikibazo iyi ni cata mutazi ngo murajya muri sena mukureho abashoferi mwitabire guhinga kuko umwuga wanyu urimo amafaranga kandi banyirigihugu barabibonye mwe mukureho muzitwaremo inyanya

john yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Mubikurikirane neza ibi bintu byajemo ikimenyane!nk’ubungubu imodoka za KBS bashyize gukorera ikanombe, umugenzi amara amasaha atatu ayitegereje kandi baranatubeshye ngo ni iminota itanu, wanagira ngo urayibonye, ikakubwira ko itarenga iremera, nyamara yagera i remera igakomeza mu mujyi ikaba yishyuje inshuro ebyiri umugenzi umwe!banyamakuru mudufashe ibi bintu bimenyekane.

eva yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka