Abashoferi baributswa kudasoma ku bisindisha bagiye gutwara ibinyabiziga

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 40 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, berekaniwe ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, bose bafashwe barengeje igipimo cya 0.8 cya Alukolo ariko bo bakavuga ko bari banyoye gakeya cyane, bagasabwa kudasomaho na gake iyo bazi ko bagiye gutwara ibinyabiziga.

Zihabake Potien w’imyaka 40, yavuze ko yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 ubwo yari avuye mu bukwe. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo aho bakunze kwita kuri RP, yavuze ko ubundi muganga yari yaramubujije inzoga ariko icyo gihe yatashye ubukwe bamuha akayoga ka Kinyarwanda kavuye mu cyaro anywa akarahure kamwe gusa.

Ati “Hari saa tatu z’ijoro ngeze kuri RP ntwaye imodoka mpasanga abapolisi barampagarika bampimye basanga mfite igipimo cya 1.31 bya Alukolo. Nari nanyoye akarahure kamwe gusa k’inzoga ya Kinyarwanda sinatekerezaga ko biri bugere kuri biriya bipimo, byarantunguye”.

Zihabake yavuze ko abikuyemo isomo rikomeye atazongera gukoza ikitwa inzoga mu kanwa ari butware ikinyabiziga. Yagiriye inama n’abandi bashoferi kwirinda gusoma ku musemburo kandi bazi ko bari butware ikinyabiziga.

Harerimana Jean yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata, akiyemerera ko mbere yo gutwara imodoka yari yanyoye uducupa tubiri dutoya tw’ikinyobwa gisembuye.

Yagize ati “Nari nanyoye uducupa dutoya (udupetit) tubiri gusa tw’ikinyobwa gisembuye gikorerwa hano mu Rwanda, sinatekerezaga ko abapolisi nibamfata baza kunsangamo igipimo cya 2.51 bya alukolo. Numvaga ko kuba nari nariye ibiryo nta kibazo biri buteze”.

Ari Zihabake na Harerimana na bagenzi babo, baremera ko bari basanzwe babizi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe kandi bishobora guteza impanuka mu muhanda, cyangwa ukabangamira abandi barimo kuwukoresha. Basabye imbabazi Polisi bavuga ko bacitswe batazabisubira banakangurira n’abandi kubyirinda.

CSP Africa Apollo Sendahangarwa
CSP Africa Apollo Sendahangarwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa yibukije abafatwa bagatanga impamvu ko bari basomye gakeya, ko ibipimo bitagaragaza ingano y’inzoga yanyowe ahubwo ibipimo bigaragaza ingano y’umusemburo wa Alukolo.

Yagize ati “Abantu bamenye ko iyo wasomye ku bisindisha ibipimo birabigaragaza, ntabwo bigaragaza umubare w’amacupa cyangwa umubare w’amalitiro wanyoye ahubwo bigaragaza ingano ya Alukolo wanyoye. Ni yo mpamvu ushobora kunywa ako wita gakeya ariko bagupima bikagaragaza ko warengeje igipimo cya 0.8.”

Yakomeje augira inama abantu kujya birinda gusoma ku bisindisha habe na gake igihe cyose bazi ko bari butware ikinyabiziga. Aberetswe itangazamakuru uyu munsi uko ari 40 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafashwe kuva mu ijoro ryo ku itariki 30 Kanama kugeza taliki ya 2 Nzeri 2021, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka