Abashoferi bakoresha umuhanda Kigali–Nemba babangamiwe n’uko nta byapa bihari

Abashoferi bakoresha umuhanda Kigali-Nemba baravuga ko babangamiwe no kuba uyu muhanda nta byapa by’aho bashyiriramo no gukuriramo abagenzi biwurimo, ku buryo usanga bibateranya n’abagenzi mu gihe babarengeje kandi ngo abapolisi bakabanira guhagarara nabi mu buryo budasobanutse.

Hakizimana John, umwe mu bashoferi bakoresha uyu muhanda avuga iki kibazo ari cyo kiri ku isonga mu mbogamizi bahura nazo mu kazi kabo, bagasaba ko abo bireba bakwihutira kugikemura.

Agira ati “abapolisi baratwandikira ku buryo budasobanutse mu gihe umushoferi ashyize imodoka ku ruhande akuramo abagenzi, iyi ikaba ari nayo mpamvu dusaba ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera gukemura iki kibazo mu maguru mashya”.

Abayobozi ku nzego zinyuranye baganira n'abashoferi bakoresha umuhanda Kigali-Nemba.
Abayobozi ku nzego zinyuranye baganira n’abashoferi bakoresha umuhanda Kigali-Nemba.

Aba bashoferi barasaba ko babashyiriraho ibyapa ku muhanda hanyuma bafatwa batabihagazeho bakabahana kandi nabo ngo ntibazavuga ko bahaniwe ubusa.

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Bugesera buvuga ko ikibazo cy’ibyapa muri uyu muhanda giteye inkeke koko kandi ngo bamaze kugitanga ho raporo muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ku buryo kiri kwigwaho, nk’uko bivugwa na Chief Inspector of Police, Bacondo Issa.

Yagize ati “turasaba abashoferi bakoresha uyu muhanda ko mu gihe ibyapa bitarashyirwamo bajya baparika imodoka ku ruhande, ntihagire igice na kimwe gisigara mu muhanda mu gihe cyo gushyira cyangwa gukuramo abagenzi”.

Abakoresha umuhanda Kigali-Nemba basabwe guhagarara mu buryo butateza impanuka mu gihe hategerejwe gushyirwaho ibyapa.
Abakoresha umuhanda Kigali-Nemba basabwe guhagarara mu buryo butateza impanuka mu gihe hategerejwe gushyirwaho ibyapa.

Yabwiye abashoferi ko abapolisi bakorera mu muhanda batazongera kugira uwo bandikira, kereka mu gihe bigaragara ko bari mu makosa, abasaba kandi kudahagarara ahantu hateza ibyago nko mu makorosi.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis avuga ko iki kibazo cy’ibyapa by’aho imodoka zihagarara bizashyirwamo mu gihe uyu muhanda uzaba wamaze kwagurwa kuko biri muri gahunda.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

bikaba aribyo bituma se bamara abantu birukanka oya rwose mbere yo kureclama ngo ibapa bajye babanza bagende buhoro nibarangiza bareke kwitaba amatelephone batwaye maze turebeko ibyapa bizaba ikibazo, police izabishyiraho rwose

karemera yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka