Abashoboraga guhisha Abatutsi muri Jenoside ntibabikore bakwiye kugira ipfunwe

Pasiteri Athanase Munyaneza w’i Kinazi mu Karere ka Huye yagizwe umurinzi w’igihango kuko yahishe abatutsi benshi, ariko yiyumvamo ipfunwe n’umwenda imbere y’abarokotse Jenoside.

Jean Pierre Dusingizemungu, umuyobozi wa Ibuka (ibumoso) ashimira Pasteri Munyaneza
Jean Pierre Dusingizemungu, umuyobozi wa Ibuka (ibumoso) ashimira Pasteri Munyaneza

Impamvu yumva afite umwenda ngo ni ukubera ko n’ubwo yahishe abatutsi barenga 70, yabikoraga yihishe, ntabashe guhangara abaje kubica, ibi bikaba byaratumye 30 ari bo bonyine barokoka mubo yari ahishe.

Yagize ati “numva ndimo umwenda, ariko si njye njyenyine, numva abahutu twese turimo umwenda abacitse ku icumu.

Hari abantu twafatanyaga guhisha abantu, ariko nta n’icyo twakoze. Wenda nk’abantu 10 b’abagabo ngo natwe duhagarare imbere y’igitero tuvuge ngo turabyanze.”

Yungamo ati “nk’umuntu w’umwana yashoboraga kuza akagukanga akaba yakwambura umuntu kandi ari umwe, ari babiri cyangwa batatu, ntacyo ukoze utarwanye.”

Ipfunwe kandi nano ngo ariterwa n’uko murumuna we Augustin Rwabusaza yari umukuru w’abicanyi muri Komini ya Rusatira, ku buryo ngo ari na we wemezaga ubabarirwa n’uwicwa.

Pasteri ati “nka buriya iyo bavuze kwishyura imitungo yangijwe muri jenoside, uwo murumuna wanjye ntiwabona ibyo umurihiye. Ibintu yangije ni byinshi cyane.”

Pasteri ubusanzwe ni umucuruzi uzwi ahitwa kuri Arete I Nyanza. Mu gihe cya Jenoside, abamuhungiyeho bamwe yagiye abahisha mu nzu yari igenewe pasiteri w’Itorero rya ADEPR yubatswe hafi y’aho atuye ubungubu.

Abamuhungiragaho bose kandi ngo yarabagaburiraga ku buryo nta wigeze yicwa n’inzara.

Aho bimenyekaniye ko yahishe abantu muri iyi nzu, bagashaka no kuhabicira, yabasabye kuzajya birirwa bihishe ahandi hantu, ariko nijoro bakaza kuza bakabagaburira.

Ibi binemezwa na Alphonse Ngamije, umwe mu bo yahishe, agira ati “mu nzu yaduhishemo habaga hateretse umufuka wa patejone (pâte jaune), idebe ry’amavuta n’umufuka w’ibishyimbo.”

Abandi bantu yagiye abaha abantu b’incuti ze biganjemo abo basenganaga ngo babamuhishire, kandi na bo agakurikirana uko babayeho.

Gusa hari ubwo abo bandi bageraga aho bakagira ubwoba bimaze kumenyekana ko bahishe abo bantu, bakabamugarurira.

Hari n’abantu yagiye atangira amafaranga ngo baticwa, iminsi ikisunika. Muri bo harimo umugabo wari kontabure muri ISAR Songa.

Ngo yamwohererezaga amafaranga yagendaga ahaho abamufashe bashaka kumwica, none na n’ubu aracyariho.

Aho inkotanyi zifatiye Nyanza, Munyaneza yagiye areba bamwe mu batutsi bashakishwaga cyane, akabohereza mu gice ziherereyemo.

Pasteri Munyaneza ariko ababazwa n’uko hari abo yohereje ari 12 bakicwa bataragerayo bitewe n’uko aho kugenda ijoro ryose, bacumbitse mu nzira, mu gitondo bagahura n’abicanyi maze bakabica.

Guhisha abantu byaviriyemo Munyaneza kugenzurwa cyane ku buryo hari n’igihe yakubiswe urubaho rwa madiriye rwamuvunnye umugongo.

Uyu mugongo mu myaka itatu ishize yawivuje mu Buhinde.Ibi ariko ngo ntibimubabaza.

Ati “nsigaye ndi ikimuga ariko ndishimye.”

Kugira neza kwe kandi ngo ntikwarangiriye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, kuko nyuma yayo yakomeje gufasha abantu, n’ubu akaba hari abo afasha kwiga bari muri za Kaminuza ahantu hatandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mukozi w’Imana ni we ntumwa yayo nyayo abandi baratubeshya

bido yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka