Abashinzwe umutekano n’abasivili 24 baracukumbura uko umutekano w’abaturage bari mu ntambara wacungwa neza
Abasirikare, abapolisi n’abasivili 24 bo mu Rwanda bari mu mahugurwa azibanda ku kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano w’abasivili mu bihe by’intambara.
Aya mahugurwa y’iminsi itanu yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 21/04/2014 mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, biteganyijwe ko azaba n’umwanya wo gusuzuma impamvu zituma abaturage bakomeza kwicwa no gufatwa ku ngufu kandi hari abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa baba bashinzwe kubacungira umutekano.

Aganira n’itangazamakuru, Col. Jill Rutaremara, umuyobozi wa RPA yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Rwanda, Umuryango w’Abibumbye warakangutse ushyiraho ingamba zo gucungira abasivili umutekano mu bihe by’intambara, ariko asanga bitabuza abasivili kwicwa.
Col. Jill Rutaremara yagize ati: “Loni yashyizeho ingamba ariko iyi course icyo igomba kwigaho n’ubwo hariho izi missions (ubutumwa bw’amahoro) twavuga iya Kongo, Monusco abasivile bakomeje gupfa, abagore bakomeje gufatwa ni iki kibura iki kibazo gikemuke?”
Uretse muri Kongo-Kinshasa, abaturage baricwa mu bihugu nka Sudani y’Amajyepfo na Sentrafurika.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF command and staff college), Brig. Gen. Charles Karamba yashimangiye ko hagomba kubaho ubufatanye hagati y’abapolisi, abasirikare n’abasivili kugira ngo umutekano w’abaturage ugerweho, akaba ari yo mpamvu bose barimo kuyitabira.
Aya mahugurwa arimo gutangwa n’inzobere za Loni. Lit Col. Richard Zabot wavuze mu zina ry’abandi barimu, yemeza ko 90% by’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni buba bugamije kurinda umutekano w’abaturage.

Biteganyijwe ko abazahugurwa bazahabwa ubumenyi bwanditse n’ubumenyi ngiro dore ko abatanga amahugurwa n’abayahabwa ngo bafite ubunararibonye mu butumwa bw’amahoro ahantu hatandukanye ku isi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|