Abashinzwe umutekano bagiye guhugurwa mu kurinda ihohoterwa
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba avuga ko guhugura abagize inzego z’umutekano, ari uburyo bwizewe bwo kurwanya ihohoterwa n’ibyaha ndengamipaka.

Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 14 Kamena 2018, mu mahugurwa y’iminsi itatu abera i Kigali, ahuje abasirikare, abapolisi n’abacungagereza baturuka mu bihugu 41 bya Afurika.
Yagize ati "Guhugura abagize inzego z’umutekano ni uburyo bwizewe bwo kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, hamwe n’ibyaha ndengamipaka by’icuruzwa ry’abantu."
Avuga ko u Rwanda rwemeye ubufasha bwose mu kurwanya ibyo byaha, kandi ko amahugurwa abashinzwe umutekano muri Afurika barimo, ari intambwe ya mbere izabageza ku bushobozi bwo kubirwanya.
Ubwo yatangizaga ayo mahugurwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yashimiye ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abaturage mu kurwanya ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu mu gihugu imbere no hanze.
Ati "Ubufatanye no guhozaho ni byo bizadufasha kurandura ibi byaha ndengakamere".

Inzego z’umutekano mu Rwanda zitezweho gusangiza ubunararibonye ibindi bihugu bya Afurika, ku buryo zikorana n’abaturage mu kurwanya ubukene mu miryango, ihohoterwa n’ibiyobyabwenge.
Ingabo z’u Rwanda hamwe na Polisi y’igihugu bagira ibikorwa ngarukamwaka bitararangira kugeza ubu hirya no hino mu turere, birimo ubuvuzi, kubakira abatishoboye, kubahingira, kubaremera hamwe n’ubukangurambaga bujyanye n’uburinganire.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko buri mwaka Afurika itakaza Amadolari arenga miliyari 96 kubera ubusumbane no guheza abagore mu myanya imwe n’imwe y’akazi.

Ohereza igitekerezo
|