Abashinzwe umutekano 98 bahuguriwe guhangana n’inkongi z’umuriro
Abapolisi 68 abakozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano 10 n’abacungunga gereza 20 barangije amahugurwa kuzimya inkongi yo kuzimya inkongi y’umuriro.

Mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Gishali Integrated Polytechnic ry’i Rwamagana abahuguwe ukwezi kose berekanye uburyo bifashisha urwego ndetse n’imodoka ya polisi irimo amazi hamwe na kizimyamwoto batabara umuntu uhuye n’inkongi y’umuriro.
AIP Simon Sibomana ni umupolisi wahuguwe kurwanya inkongi avuga ko yahawe amahugurwa yo kuyizimya ndetse anerekwa ibikoresho byifashishwa .
Asanga bizabafasha guhangana n’inkongi zibasira amazu hirya no hino mu gihugu.
Ikindi bahuguwe nuko nabo bashobora guhugura abandi bakabaha ubumenyi bwo kuba bakwirwanaho igihe bahuye n’inkongi.
Umucungagereza AIP Paul Kagina avuga ko muri gereza zimwe zo mu Rwanda zikunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Mubyo agiye gufasha abagororwa harimo icya mbere nukwirinda inkongi badakubaganya insinga z’amashanyarazi ndetse bakirinda no gucokomeka ibintu byinshi.
Yagize ati “Hari icyuma gifasha kuzimya umuriro batwigisha batweretse kidahumanya umuntu n’ikirere kizimya umuriro mu minota 5 gusa”.
Deputy Inspector general of police Dan Munyuza avuga ko mu Rwanda bazagera kuri byinshi kubera ubufatanye mu guhugura abashinzwe umutekano kandi ko bizahangana n’inkongi zikunze kwibasira amazu.
Yasabye abarangije aya mahugurwa kugaragaza ubumenyi bafite bwo guhangana n’inkongi.
Ati “ubumenyi mufite mukuye hano bwabashyize ku rwego rwo hejuru ku buryo namwe mwahugura abandi mu gende mu bikore rero kandi vuba”.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) Gasana Jerome yashimye ubumenyi abo bacunga umutekano bagaragaje mu gihe cy’ukwezi bamaze bahugurwa anabasaba ko babukoresha icyo babuhererwe.
Mubyo berekanye bahuguwe avuga ko bigaragara ko amahugurwa ari ngombwa kuko abongerera ubumenyi kandi ko bazakomeza kubafasha kubwongera.

Mubufatanye na WDA hamwe n’ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Gishari bazakomeza gutanga amahugurwa kugirango bongere umubare w’abafite ubumenyi bwo guhangana n’inkongi z’imiriro.
Ohereza igitekerezo
|