Abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare muri za Ambasade bashimye imikorere ya RDF

Abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, basobanuriwe imiterere y’ibikorwa bya RDF byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye (UN), ndetse n’ibya gisirikare bikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’ibindi bihugu, bashima iyo mikorere y’Ingabo z’u Rwanda.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura. Usibye ibikorwa bya RDF bijyanye no kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano hanze y’u Rwanda, banahawe ishusho y’umutekano w’imbere mu gihugu no mu Karere.

Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare muri RDF, yavuze ko ibi biganiro bigamije gufasha mu gushimangira uruhare n’ubufatanye mu kwimakaza amahoro mu Karere ndetse no hanze yako.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, uhagarariye Ihuriro rya Defence attachés mu Rwanda, Brig Gen Emmanuel Shilingi, yavuze ko bishimiye amakuru bagararigajwe ajyanye n’umutekano, ndetse ashimangira ko bibafasha kumenya uko umutekano uhagaze haba imbere mu Gihugu no mu Karere muri rusange, kandi ko biyemeje gushimangira, guteza imbere no kubungabunga ubu bufatanye nk’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Iyo nama yateguwe na Minisiteri y’Ingabo, yitabiriwe na ba Defence attachés 22, birimo Angola, u Bushinwa, Danemark, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, u Buyapani, Jordania, Mauritania, Namibia, Qatar, Koreya y’Epfo, Tanzania, Turkiya, Uganda, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Zambia, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse na Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka