Abashinzwe imibereho y’abaturage muri Kigali barahugurwa ku kugabanya ubukene
Umujyi wa Kigali uri guhugura abakozi bawo bashinzwe imibereho y’abaturage mu rwego rwo kubafasha kumenya ibibazo bituma hari abantu bakomeje kuba mu bukene, no kumenya impamvu ituma hari gahunda za Leta zitarabageraho ngo nabo bave mu bukene batere imbere, mu mahugurwa batangiye uyu munsi kuwa mbere tariki ya 11/03/2013.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madamu Hope Tumukunde yabwiye Kigali Today ko umujyi wa Kigali uri mu bice by’igihugu bigaragaramo ubukene bukabije n’abatifashije, ariko ngo ikibazo gikomeye ni uko nta na gahunda zo gukura abantu mu bukene bukabije zihagera bitewe n’uko hafatwa nk’igice cy’umujyi kirangwamo amafaranga menshi.

Muri uyu murwa utuwemo n’abarega miliyoni ntibitangaje gusanga hari abantu batabona iby’ibanze umuturage akenera, kuva ku buvuzi bw’ibanze, guhabwa serivisi no kugera ku byo kurya.
Ibi ngo nibyo byatumye abakozi 75 bakora mu turere n’imirenge igize umujyi wa Kigali bategurirwa amahugurwa yihariye azabafasha kumenya no gusesengura icyakorwa ngo abo bantu bagerweho na gahunda zabafasha kuva mu bukene.
Madamu Tumukunde ati: “Turagira ngo twongere turebere hamwe za gahunda zinyuranye Leta yashyizeho zishinzwe guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no gufasha abatishoboye, kuko mu mujyi akenshi abantu batekereza ko ari ibintu bireba intara zindi zo mu cyaro.
“Ariko mu mujyi dufite ibibazo byihariye by’umuryango.

Hari ingo ziyoborwa n’abapfakazi hari ingo ziyoborwa n’abantu bamugaye kandi batanishoboye. Hari ingo ziyoborwa n’abantu bacitse ku icumu batishoboye kandi hari gahunda zihariye zigomba gukorerwa ku rwego rw’utugari n’imirenge”.
Muri rusange 24% by’Abaturarwanda baba mu bukene bukabije, naho 65% by’imiryango irimo abantu benshi ikaba ariyo iba muri ubwo bukene. Ariko Guverinoma ifite gahunda yo kuba yabugabanyije ku buryo byibura ababa mu bukene bukabije basigara ari 9% mu mwaka wa 2020.
Hitimana Nkubito
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|