Abashinzwe imibereho myiza barasabwa kuzamura imibereho y’Abanyarwanda mu gihe gito
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) arasaba abakangurambaga b’imibereho myiza kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda bose byihuse kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro itorero ry’abakangurambaga b’imibereho myiza bo mu turere twose tw’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki 23/04/2012, Dr Mukabaramba Alvera yavuze ko abo bakangurambaga bafite akazi katoroshye ko kuzamura Abanyarwanda bose bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.
Dr Mukabaramba Alvera yabwiye izo ntore ziteraniye i Nkumba mu karere ka Burera ko arizo zizateza u Rwanda imbere kuko arizo zizatuma abantu bahindura imyumvire hagahindura byinshi, Abanyarwanda bakagera ku iterambere rirambye.
Kugira ngo iterambere nyaryo rizagerweho ni uko Abanyarwanda, kuri ubu, bagera kuri 24% bari mu bukene bukabije, n’abandi babarirwa muri 44.9% bari munsi y’umurongo w’ubukene (abatabona amafaranga 600 k’umunsi) nabo bazamuka bakagira imibereho myiza; nk’uko umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC yakomeje abisobanura.
Dr Mukabaramba yabwiye izo ntore ko zitezweho byinshi kuko arizo zizigisha izindi ntore zo mu mirenge baturutsemo kugira ngo Abanyarwanda bose bajye mu itorero ry’igihugu ryo muyoboro ushingiye indangagaciro z’umuco nyarwanda rikaba n’ishingiro ry’amahoro n’iterambere rirambye.
Itorero ry’abakangurambaga b’imibereho myiza bo mu turere twose tw’ u Rwanda ryatangiye tariki 20/04/2012 rizasozwa tariki 29/04/2012. Intore 551 ziteraniye muri iryo torero zirasabwa gukurikirana neza amasomo yose zizahabwa kuko azatuma baba intore nyazo zizateza imbere u Rwanda.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|