Abashinzwe ikurikirana n’isuzumabikorwa mu nzego zose bihuje ngo banoze akazi kabo

Abakozi bashinzwe ikurikirana n’isuzumabikorwa ry’ibigo bya Leta, iry’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, bamaze kwihuza kugira ngo basangire ubunararibonye bw’uwo mwuga.

Hari abakozi ba Leta, ab'ibigo byigenga ndetse n'ab'imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda biyemeje guhuriza hamwe imikorere
Hari abakozi ba Leta, ab’ibigo byigenga ndetse n’ab’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda biyemeje guhuriza hamwe imikorere

Umuryango bahuriyemo witwa ’Rwanda Monitoring&Evaluation Organisation (RMEO), uvuga ko abanyamuryango bazajya bigishanya uburyo bwo gusuzuma imihigo y’ibigo bakorera.

Umuyobozi wa Komite iyobora RMEO, Gatari N Eugene avuga ko kuba umunyamuryango ari ubushake kandi bikaba bikorwa n’umuntu ku giti cye.

Agira ati "Muri aka kazi k’itegurwa, ikurikirana n’izuma ry’imihigo, umuntu akuramo isomo, ibyo nibyo uzajya usangiza abandi ariko na none twakwibaza ngo buri kigo cyashyira mu bikorwa ayo makuru!"

Gatari N Eugene ukuriye Komite iyobora RMEO
Gatari N Eugene ukuriye Komite iyobora RMEO

Muri 76 bamaze kwinjira muri RMEO harimo abakorera Ikigo gishinzwe Iterambere(RDB) kikaba ari nacyo gitera inkunga uwo muryango, hakaba na bamwe mu bakorera uturere n’abakorera Ubushinjacyaha.

Hari n’abakorera Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ministeri y’Ibidukikije, abakorera Kaminuza yigenga ULK, abakorera Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, UNICEF n’Umuryango w’Ubutwererane mu bya tekiniki w’u Bubiligi.

Umukozi wa RDB mu ishami rishinzwe kongerera ubushobozi inzego n’abakozi, Nkusi Felly Karenzi agira ati:"Abagize RMEO bazongera ubumenyi ariko bakaba n’ijisho rya Leta".

Mu igenamigambi ry’imyaka itanu barimo gutegura, abagize RMEO bavuga ko bazaba bafite igipimo gihuriweho kigaragaza uburyo bunoze bwo gukora ikurikirana n’isuzumabikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kuba umunyamuryango binyura mu yihe nzira? Ndabyifuza, mwambwira uko nabigenza? Murakoze.

Alias Okapi fier yanditse ku itariki ya: 23-12-2018  →  Musubize

We believe with strong Monitoring and Evaluation Organization in Rwanda.... Thorough evaluation and other important issues are to be addressed and the solution gotten for the best of our country.

KARENZI Shaphic yanditse ku itariki ya: 22-12-2018  →  Musubize

We believe with strong Monitoring and Evaluation Organization in Rwanda.... Thorough evaluation and other important issues are to be addressed and the solution gotten for the best of our country.

KARENZI Shaphic yanditse ku itariki ya: 22-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka